MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Yatemye ibiti 200 ashaka gutwika amakara kandi nta byangombwa, acibwa amande

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
23/01/2026

Umuturage witwa Afurika wo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma yatemye ishyamba rye ashaka gutwika amakara kandi nta byangombwa, afatwa n’urwego rwunganira Akarere mu mutekano-DASSO; maze ubuyobozi bumuca amande y’ibihumbi 600Frw bishingiye ku itegeko.

Ibi byabaye kuri uyu wa 23/01/2026 mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Mugesera, Akagari Mugatare mu Mudugudu w’Icocorero.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye MUHAZIYACU ko amashyamba agira uko atunganwa, agira ingengo y’imari iyagendeho ariko bigamije kuyabungabunga.

Visi Meya Mapambano yakomeje agira ati: “Hagiyeho ingamba zo kuba duhana ababikora nta burenganzira babisabiye nubwo yaba ari ayabo, nka bariya ba Mugesera bafashwe kandi barahanwa n’abandi ntabwo tuzabajenjekera ariko tutarahana tutagira ngo tunigishe.”

Yakomeje agira ati: “Tutagirango tubwire abaturage n’umuntu ufite ishyamba rye ko agomba gusaba ibyangombwa kugira ngo tumurebere mu buryo buri tekenike ko ntabyo ari bwangirize cyangwa niba agiye kuritema ritarera kugira ngo niba ari irye hari inyungu rusange rigomba gutanga.”

Visi Meya Mapambano yasabye abaturage kureka gutema amashyamba nta burenganzira, bakayoboka inzira zemewe ndetse bakirinda no gutema aya Leta.

Gutema ishyamba utabiherewe uruhushya n’inzego zibishinzwe (Akarere cyangwa Umurenge) ni ikosa rihanwa n’amategeko. Ibi bireba amashyamba ya Leta ndetse n’ay’abantu ku giti cyabo.

Itegeko nº 046/2024 ryo ku wa 04/06/2024 rigenga amashyamba n’ibiti, rivuga ko umuntu usarura ishyamba rye nta ruhushya, aba akoze ikosa akabihanirwa

Umuntu usarura ishyamba rye nta ruhushya, aba akoze ikosa. Ahanishwa kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro imwe y’agaciro k’ibiti cyangwa ubuso yasaruye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi
Amakuru

Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi

13/11/2026
Ngoma iri imbere mu Gihugu mu kwandukura abapfuye mu bitabo by’irangamimerere
Amakuru

Ngoma iri imbere mu Gihugu mu kwandukura abapfuye mu bitabo by’irangamimerere

13/11/2026
Muri GS Bujyujyu hafunguwe igikoni cy’icyitegererezo cyo gutegurirwamo amafunguro y’abanyeshuri 
Amakuru

Muri GS Bujyujyu hafunguwe igikoni cy’icyitegererezo cyo gutegurirwamo amafunguro y’abanyeshuri 

13/11/2026
Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi
Imiyoborere

Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi

13/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Urubyiruko rw’ i Ngoma rwakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge 

Urubyiruko rw' i Ngoma rwakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU