Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo-Rwanda) cyatangaje ko mu minsi 10 ya mbere ya Mutarama 2026 hazagwa imvura nk’iyari isanzwe igwa mu mu myaka yashize, gusa tumwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba iyi mvura iracyari hasi ugereranyije no mu tundi duce.
Biteganyijwe ko, imvura izagwa iri hagati ya milimetero 7 na 80, ikazagwa mu minsi iri hagati y’ibiri n’ine ariko bikagendera ku miterere ya buri hantu.
Ahazagwa imvura nyinshi, ni mu turere tumwe na tumwe tw’Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo, n’Amajyaruguru, hateganyijwe kuzagwa imvura iri hagati ya milimetero 61 na 80, ubwo ni mu turere twa Burera, Musanze, Nyamagabe na Nyaruguru.
Imvura iri hagati ya milimetero 43 na 61 iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Bugesera na Ngoma, mu burengerazuba bw’Uturere twa Rwamagana na Gatsibo, mu Mujyi wa Kigali, iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru uretse mu bice by’amajyaruguru y’Akarere ka Gicumbi n’igice gito cy’uburasirazuba bw’Akarere ka Burera.
Imvura iri hagati ya milimetero 25 na 43, iteganyijwe mu turere twa Burera, Gicumbi, Rwamagana, Bugesera na Ngoma hakiyongeraho Uburengerazuba bw’uturere twa Kirehe, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare mu gihe, ahasigaye mu turere twa Kirehe, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 7 na 25.
Meteo Rwanda, ikomeza itangaza ko muri aya matariki ya mbere ya Mutarama, umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 29, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.






