Mu rwego rwo kunoza imicungire y’ubutaka no gukemura amakimbirane yo mu butaka, Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Landesa ikomeje gahunda yo kwandika no kubarura ubutaka kuri ba nyirabwo, muri Nyagatare iki gikorwa cyatangiye tariki ya 21 Ukwakira 2025, kikazasoza tariki ya 28 Gashyantare 2026, kikaba kimaze kugera ku ijanisha rya 14.6%.
Kugeza ubu mu karere ka Nyagatare, hamaze kubarurwa ubutaka bwa mbere bungana na 30%, bingana na hegitari 6,886 kuri 23,000 zateganyijwe.
Mu rwego rwo gukosora imbibi no gukemura ibibazo byagaragaye, hamaze gukosorwa imbibi ku kigero cya 23.4%, bingana n’ibibanza 7,303 kuri 31,200. Mu gihe kandi hari n’ibyangombwa by’ubutaka bimaze gutangwa ku kigero cya 5.3%, bingana 2,889 kuri 54,200, mu gihe muri rusange imirimo yose imaze kugeraho 14.6%.
Abaturage bamaze kubarurirwa ubutaka bwabo bavuga ko iyi gahunda yabahaye icyizere n’umutekano usesuye ku mutungo wabo.
Mukamana Beatrice, utuye mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko kwandikwa k’ubutaka bwe byatumye yumva atekanye, yagize ati: “Mbere nari mpangayitse ntazi neza niba ubutaka mfite buzandikwa ku izina ryanjye, ariko ubu narabaruriwe, mbona ari intambwe ikomeye izamfasha no kubona inguzanyo mu mabanki.”
Ku rundi ruhande, Niyonzima Jean Claude na we wamaze kubarurirwa ubutaka, ashimangira ko iyi gahunda izafasha gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka, ati: “Hari abantu benshi bajyaga batongana ku mbibi, ariko ubu kubera ko twabaruriwe, buri wese azamenya aho ubutaka bwe butangirira n’aho burangirira.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iyi gahunda ari ingenzi cyane mu iterambere ry’ubukungu.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu, Matsiko Gonzague, yagize ati: “Kubarura ubutaka bifasha mu kunoza imicungire y’umutungo, bigatuma abaturage bagira icyizere cyo kuwubyaza umusaruro, bityo bigateza imbere ubukungu bw’Akarere n’Igihugu muri rusange; ikindi kandi bituma amakimbirane ashingiye ku butaka akemuka burundu.”
Yakomeje asaba abaturage bose batarabarurirwa ubutaka kwitabira iyi gahunda ku gihe, bagatanga amakuru yuzuye kandi y’ukuri, kugira ngo intego yo kugeza serivisi nziza ku baturage igerweho neza. Yagaragaje ko ubuyobozi buzakomeza gukorana n’inzego zose bireba kugira ngo igikorwa gikomeze gukorwa mu mucyo, ku gihe, kandi kigere kuri bose.







