Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda bwagaragaje ko igwingira(Stunting) mu Karere ka Ngoma ryavuye kuri 37.3% ryariho muri 2020 rigera kuri 26.9% muri 2025.
Ubushakashatsi bugamije kumenya urugendo Igihugu kimaze gukora mu iterambere ry’imibereho y’abaturage n’ubuzima kugira ngo bifashe mu igenamigambi.
Ubushakashatsi bwa 6 ku mibereho n’ubuzima bwakozwe mu mwaka wa 2019/2020 bwagaragazaga ko mu Ntara y’Iburasirazuba Akarere ka Ngoma ariko kari inyuma mu kurwanya igwingira ku kigero cya 37.3%.
Ubushakashatsi bwa 7 bwagaragaje ko imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingira mu Rwanda yageze kuri 27% mu mwaka wa 2025. Ni igabanuka rya 6% kuko ubushakashatsi buheruka bwo mu 2019/2020 bwerekanye ko iyi mibare yari kuri 33%.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025 bwagaragaje kandi ko Akarere ka Ngoma kagabanyije igwingira ku kigero cya 10.4%.
Ibi bigaragaza intambwe imaze guterwa mu guteza imbere imirire n’ubuzima bw’abana mu Karere ka Ngoma.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yashimye ibyavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima, ashimangira ko hari inkingi eshatu zikeneye guhabwa umwihariko.
Ati “Inda ziterwa abangavu ni ikibazo gikomeye dukwiye gushakira umuti. Iki kijyanye n’umubare w’impfu z’abana bapfa bavuka, nta mpinduka nziza zabayeho, kuri twe ni ahantu ho kwibanda.”
Minisitiri Nsanzimana akomeza agira ati: “Ikindi ni ukugwingira. Urebye habayeho igabanuka rya 1% buri mwaka. Nta tandukaniro rinini ugereranyije n’imyaka 10 ishize kandi icyo twifuza ni igabanuka rya 3% buri mwaka. Dukeneye kongera imbaraga dukoresha.”
Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere NST2 igwingira rizava kuri 33% ryariho muri 2024, rigere kuri 15% mu 2029.
Ibyafashije Ngoma kugabanya igwingira
Mu Karere ka Ngoma kugabanya igwingira babifashwamo no gushyiraho gahunda zo kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye no kuyitanga, kwigisha isuku n’isukura, kwegereza abaturage ingo mbonezamikurire, kwita ku bana, gufasha umubyeyi utwite kugira ngo abashe kubona intungamubiri(ifu ya shisha kibondo), kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’izindi.
Imibare igaragaza ko mu bana 38,954 babarurwa muri aka Karere bagejeje igihe cyo kwiga muri ECD abagera ku 37,456 bangana na 96% biga mu bigo mbonezamikurire.
Aba bana uko ari ibihumbi 37 biga mu bigo mboneramikurire 1083 biri mu Karere ka Ngoma, harimo ECD z’icyitegererezo 9, ECD zikorera mu ngo z’abaturage 946, ECD zashyizweho ku bufatanye n’abaturage (Community based ECD) 52 n’izindi 76 zishamikiye ku bigo by’amashuri.






