Aba-Dasso bashya 423 bo mu turere 13 barangije amahugurwa y’ibanze mu Ishuri rikuru ry’amahugurwa rya Gishari, bavuga ko biyemeje guharanira gutanga serivisi nziza.
Kuri uyu wa 13 Ukuboza nibwo hasojwe amahugurwa y’abagize urwego rwunganira akarere mu mutekano Dasso 423, ni amahugurwa bigishijwemo ibijyanye inshingano n’imiterere n’imikorere ya Dasso, indangagaciro n’imyitwarire ya Dasso, gukoresha imbaraga no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, gukoresha imbunda n’andi masomo atandukanye.
Bamwe muri aba baDasso bashoje amahugurwa bavuga ko biyemeje gufatanya n’abo basanze kurushaho gutanga serivisi nziza kandi zihuse.
Ndagijimana Alphonse ni umuDasso uzakorera mu Karere ka Ngoma, yagize ati: “Ngiye gufasha abayobozi b’inzego z’ibanze gutanga serivisi nziza, twita ku muturage kandi twirinda kumusiragiza”
Tuyisenge Alpha uzakorera i Musanze, na we yagize ati: “Twize ibijyanye n’uburere mboneragihugu tugomba gukorera Igihugu cyane cyane nk’urubyiruko tukarurinda ibiyobyabwenge”
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique yashimye abaDasso bashoje amahugurwa anabasaba kuba intangarugero, yakomeje agira ati: “Mwe murangije amahugurwa ubumenyi mukuye aha buzabafasha gusoza neza inshingano mugiyemo, hari bagenzi banyu mugiye mubasanga mu kazi mugende mufatanye nabo kandi n’abaturage kubacungira umutekano kandi munubahiriza amategeko agenga urwego rwanyu”
AbaDasso bashoje amasomo bari bamazemo amezi atatu, baturutse mu turere twa Bugesera, Gakenke, Gatsibo, Gicumbi, Kamonyi, Kayonza, Muhanga, Musanze, Ngoma, Nyamagabe, Nygatare, Rulindo na Huye.









