MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gukora ibinyuranye n’igishushanyombonera cy’ubutaka bishobora guhanishwa agera kuri miliyoni Eshatu

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
09/12/2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba aburage gukurikiza igishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka kuko gukora ibinyuranye nacyo ari icyaha, kandi ugikoze ahinishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi, aho ashobora gucibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu; kandi uwashyize ibikorwa kuri ubwo butaka akabyikuriraho cyangwa akishyura ikiguzi cyo kubikuraho.

Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kemejwe n’Inama y’Abaminisitiri  iherutse guterana ku wa 28 Ugushyingo iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje amateka ya Minisitiri ashyiraho ibishushanyombonera by’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka by’uturere twa Bugesera, Gatsibo, Kamonyi, Karongi, Kayonza, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Nyanza, Ruhango, ndetse na Rusizi.

Igishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka mu Karere ka Gatsibo giteganya ko imikoreshereze y’ubutaka izahinduka ku buryo bukurikira, ubutaka bwo guhingaho buziyongera buve kuri hegitari 72,206 bugere kuri hagitari 74,179.3 bingana 47%, ubutaka buriho amashyamba buziyongera buve kuri hegitari 42,264 bugere kuri hegitari 53,920 bingana na 34%, ubutaka bwo guturaho buzagabanuka buve kuri hegitari 34,287 bugere kuri hegitari 15,361.6 bingana 9.7% naho amazi n’ubutaka bwegereye amazi buziyongera buve kuri hegitari 9,762 bugere kuri hegitari 14,503.9 aribyo bingana 9.2%.

Mu gishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka mu Karere ka Gatsibo imidugudu y’imiturire yemewe izaba ingana 146, izaba ihuriwemo n’imidugudu 602 isanzwe y’imitegekere y’ubutegetsi bwite bwa Leta, naho site z’imijyi zizaba zigera kuri enye arizo site ya Kabarore na site ya Karenge zombi ziri mu mujyi wa Kabarore; hari kandi site ya Ngarama iri mu Murenge wa Ngarama ndetse na site ya Kiramuruzi iri mu Murenge wa Kiramuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard avuga ko nyuma y’uko igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyemejwe, kugikurikiza ari itegeko kandi unyuranyije nacyo azahura n’ibihano.

Aragira ati: “Turasaba cyane kubuhiriza igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, abaturage bagatura ahagenewe imiturire kugira ngo n’imishinga y’ibikorwaremezo ibone uko ibageraho. Ikindi kandi kubahiriza igishushanyombonera bizatuma ubutaka bw’ubuhinzi bwiyongera, ikindi ni ukumenya ko kunyuranya n’igishushanyo cy’imikoreshereze n’imitungirize y’ubutaka bihanirwa, ariko guhana sicyo dushyize imbere icyangombwa ni ukumva inyungu bidufitiye muri rusange.”

Urwego rw’umudugudu nka rumwe mu nzego zegereye abaturage rusabwa kugira uruhare rufatika mu iyubahirizwa ry’igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu yo mu Karere ka Gatsibo babwiye MUHAZIYACU bavuga ko bazakora uko bashoboye mu kwigisha no gusobanurira abo bayobora uko bakwiye kubaha no gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’imikoreshereze n’imutunganirize y’ubutaka cyemewe.

Nkunzuwimye Lucien,  Umuyobozi w’umudugudu wa Gakiri, Akagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki avuga ko inshingano za mbere z’umuyobozi w’umudugudu ari ukumenyesha abaturage amakuru agendanye na gahunda za Leta, kandi ko iyo umuturage asobanuriwe bikwiye abasha kuzikurikiza.

Aragira ati: “ Uko tugomba kubikora nk’abakuru b’imidugudu, ni uko tugomba kubanza kumenya ubutaka bwo guturaho aho buherereye kandi ikizadufasha ni uko byashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga muri gahunda ya Byikorere, aho ushyira nimero y’ubutaka bwawe muri sisiteme ikakwereka icyo bugomba gukorerwaho, utabishoboye tukamufasha kwegera ushinzwe ubutaka akamufasha, ikindi ni ukubibutsa no kubafasha gukemura ibibazo bishingiye ku butaka kugirango turusheho kugendana n’impiduka mu mikoreshereze y’ubutaka.”

Kagabo Theoneste, Uyobora Umudugudu wa Kabingo, mu Kagari ka Kabingo, Umurenge wa Kabarore avuga ko gushyira mu bikorwa igishushanyombonera bifite inyungu nyinshi ku baturage, ariko bisaba kwigisha kugira ngo bumve akamaro n’inyungu zizanwa no kugendana n’igishushanyombonera.

Aragira ati: “ Inshingano zanjye nk’umuyobozi w’umudugudu, ni ugufasha abaturage kumenya amakuru y’ubutaka bwabo bwite kugira ngo birinde ibihano cyangwa amande bashobora gucibwa igihe banyuranyije n’ibisabwa, ikindi ni ukubereka inyungu zo gukoresha ubutaka icyo bwagenewe, bakumva neza akamaro ko kuva ahagenewe ubuhizi bakajya ahagenewe imiturire aho ibikorwaremezo bibasanga ku buryo bworoshye.”

Mu ibarura rusange rya 2022 ryagaragaza ko Gatsibo ituwe n’abaturage bangana 551,164 kubuso bungana na kirometero kare 1,578 , ubucucike ari abantu bagera kuri 349.2 kuri kirometero kare imwe, iri barura kandi ryagaragaje ko abantu biyongeragaho 2.4% kuva mu mwaka wa 2012- 2022.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Smart Rwamagana: Abafite Hoteli, Resitora n’utubari bahawe igihe ntarengwa cyo kunoza isuku

Smart Rwamagana: Abafite Hoteli, Resitora n'utubari bahawe igihe ntarengwa cyo kunoza isuku

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU