MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

I Kayonza haravugwa abajura biba babanje gutera abantu imiti

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
08/12/2025

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bagaragaza ko kuri ubu batewe impungenge n’abajura babiba ibyabo bakoresheje imiti ibanza ikabasinziriza, bukajya gucya basanga nta kintu na kimwe kiri mu nzu byose babibamazeho.

Ibi aba baturage barabigarukaho mu gihe Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ubwo bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru. Aho bavuze ko ibyaha byiganje muri uyu mwaka wa 2025, ari ubujura ndetse n’ibiyobyabwenge.

Mu Karere ka Kayonza naho abaturage bemeza ko kuri ubu babangamiwe n’ubujura, aho bavuga ko baza bakabatera imiti bakabasinziriza hanyuma bakabiba.  Urugero ni urwa Umulisa Patricia ucururiza butike mu mudugudu wa Ntinyi, Akagari ka Rurambi, Umurenge wa Nyamirama muri aka Karere, aho agaragaza ko abajura baje bagasahura butike ndetse na matera yari aryamyeho bakayimukuraho.

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bya TV na Radio 1 yagize ati: “Nikanguye ndyame, matera bayitwaye n’ibyo nacuruzaga babinkuraho, mbyutswa n’umuntu uje gukama, yarankanguye arambaza ngo nsigaye ndyama hasi? Naramubwiye nti se ko nanywa inzoga ngo mvuge ngo nasinze ndarunduka ngwa hasi ubwo byagenze gute! bakinguye na serire bayishe; nisanze ndyamye hasi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ibyo abaturage bavuga ko bibwa batewe imiti bishobora kuba atari byo,  ahubwo ko rimwe na rimwe babiterwa n’uburangare butuma birwa.

Yagize ati: “Ni umuturage umwe nabyumvanye, byabaye ngombwa ko inzego z’umutekano Polisi sitasiyo ya Nyamirana, ubuyobozi bw’ibanze, akagari, umurenge, bagiyeyo koko ngo barebe ikibazo uwo muturage yaba afite basanga mu by’ukuri nta kibazo na kimwe kigaragaza ko uwo muntu yaba yibwe. Umuntu ashobora kwibwa mu buryo bwinshi butandukanye yibagiwe gukinga se, yaryamye ananiwe se, n’ibindi byinshi; abantu bakavuga ngo twatewe imiti nta n’umuntu uratanga icyo kirego avuga ko icyo kintu cyabaye.”

SP Twizeyimana akomeza asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyabo byibwe bibe byagaruzwa mu maguru mashya.

Mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 166 havuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iryo tegeko iteganya ko ibyo bihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

Ibihano byikuba kabiri kandi iyo kwiba byakorewe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu n’inyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abanyarwanda bagejeje kuri miliyari 87Frw bizigamira muri Ejo Heza

Abanyarwanda bagejeje kuri miliyari 87Frw bizigamira muri Ejo Heza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU