Abangavu babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure barasaba ubutabera bavuga ko bababazwa no kuba batereranwa n’ababahohoteye kugeza n’aho bamwe basabwa gukuramo inda ku ngufu, abandi ubuzima bukanga ndetse n’abasabwa kwihekura mu kwirinda inkurikizi.
Ibi bivugwa n’abakobwa babyaye bakiri bato bo mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma MUHAZIYACU yaganiriye nabo.
Ibipimo by’ubuzima byo mu Karere ka Ngoma mu mwaka wa 2024 mu kwezi k’Ukwakira byagaragazaga ko abakobwa 277 babyaye bari munsi y’imyaka 18 mu mwaka wa 2023-2024.
Imibare ikomeza kwiyongeraho, kuko ababyaye bari munsi y’imyaka 18 muri 2021-2022 bari 255, muri 2022-2023 bari 285 naho muri 2023-2024 ari 277.
Abangavu babwiye MUHAZIYACU agahinda bahura nako
Niyonsenga Anifa ufite imyaka 18, ubu afite umwana w’amezi atandatu, ati: “Umuhungu yanteye inda ampa ibinini ngo tuyikuremo ndanga ariko kugeza n’izi saha aracyashaka ko umwana atabaho kandi ntamutunze nta kintu na kimwe yamfashije. Aba i Bugesera acuruza inanasi, ubu nari nje kumurega.”
Undi mwangavu ubu ufite imyaka 16[twahisemo kudatangaza izina rye] na we wo mu Murenge wa Jarama Akagari ka Kigoma, Umudugudu wa Vunga, ati: “Nasuye umuhungu amfata ku ngufu ntabishaka, baza kumufunga kubera kuba baramufunze ubuzima bungora, nubwo ntifuza ko banamufungura, gutanga mituweli y’umwana birangora cyane ku buryo njya n’iwabo bakantuka cyane bakanyirukana.”
Uyu mwangavu yasabye ubuyobozi kumufasha uburyo yatunga umwana we ufite imyaka ibiri n’amezi arindwi.
Uwamahoro na we atanga ubuhamya bwe, ati: “Nakoraga mu Karere ka Bugesera akazi ko mu rugo, bagiye mu kazi umuturanyi waho araza ansanga aho nakoreraga amfata ku ngufu.”
Uwamahoro akomeza agira ati: “Nyuma nararwaye biba ngombwa ko ntaha, nza kubura imihango ngiye kwa muganga nibwo basanze ntwite, nyuma ndabimubwira arayihakana, inda nayimaranye amezi icyenda ntumvikana na papa aza no kuduta, narabyaye ndamuhamagara ntiyagira icyo amfasha. Icyo nifuza ni uko bamufunga kuko nabibwiye hano barambwira ngo nzagende aho yayintereye ntange ikirego; nigeze gukora urugendo rw’amaguru njya Bugesera kumushaka ndamubura.”
Muri aka Karere ka Ngoma kimwe n’ahandi mu Gihugu hari kubera igikorwa cy’iminsi 16 y’ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake umuryango uzira ihohotera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko iyi minsi 16 y’ubukangurambaga ifatwa nk’iy’agaciro cyane kuko bari kwita ku bibazo bitandukanye birimo kugira inama abangavu batewe inda, kureba abana babo ko bafite imirire myiza, kureba ko banditse mu bitabo by’irangamimerere, no gutanga ibiganiro mu muryango n’ibindi bitandukanye; hagamijwe kubaka umuryango mwiza uzira ihohotera.






