Mu gikorwa ngarukamwaka bise ‘Chelsea East African Connect’, abafana bo mu Rwanda, Kenya na Uganda bakoze umuganda wo gutera ibiti birenga 200 bigamije kurimbisha bikanatanga amahumbezi mu busitani bukikije Sitade y’Akarere ka Bugesera.
Ni igikorwa bakoze kuri iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, ubwo iri tsinda ry’abafana b’ikipe ya Chelsea FC ikina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza bahuriraga mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo gukora umuganda wo kubungabunga ibidukikije no gusigasira ahantu hakinirwa umupira w’amaguru nk’abafana bawo.
Benson Simiyu ukuriye abafana ba Chelsea FC mu Gihugu cya Kenya yavuze ko iki gikorwa bagiteguye kugira ngo bibongerere ubusabane ndetse bakore n’ibikorwa bifasha abantu benshi.
Ati: “Iki gikorwa cyo guhura nk’abafana, twagikoze mu rwego rwo kugira ngo turusheho kumenyana nk’abafana ba Chelsea, ariko nanone tunakore ibikorwa bifitiye akamaro rubanda nko gutera ibiti kuri iyi Sitade ya Bugesera.”
Mugenzi we wo muri Uganda Lwalinda Daniel na we yavuze ko gutera ibiti birimbisha iyi Sitade ari ikimenyetso cyo kwerekana ko ikibuga gikwiye kurangwa no kugira ibidukikije.
Ati: “Ubusanzwe ibidukikije ni ikintu cy’ingirakamaro kuko nk’abakunzi b’umupira w’amaguru, tuzi ko umupira ukinirwa ku byatsi. Rero gutera ibiti kuri Sitade ya Bugesera ni ukongera kuzirikana akamaro k’ibidukikije no gusigasira iki kibuga cy’umupira.”
Mbonyinshuti Isaac Oday ukuriye abafana ba Chelsea mu Rwanda na we yagize ati: “Iki gikorwa cyari kigamije guhuza abafana bo mu Rwanda, Kenya na Uganda kugira ngo twese nk’abafana ba Chelsea muri Afurika y’Iburasirazuba tumenyane tugire ibikorwa bifatika nk’iby’abafana b’ay’andi makipe ndetse turusheho.”
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Bugesera, Ntazinda Rongin, muri iki gikorwa yashimiye abafana ba Chelsea bateye ibiti kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera, avuga ko ari umusanzu mwiza wo kurimbisha iyi Sitade.
Ati: “Iki gikorwa bakoze ni cyiza cyane kuko bateye ibiti bitandukanye biri mu bwoko bufite umumaro wo kurimbisha ahantu, gufata ubutaka ndetse no gutanga umwuka mwiza. Turabashimira rero iki gikorwa kandi turabizeza ko tuzakomeza gusigasira ibi biti bakajya babisura bagasanga byarakuze ndetse ari byiza cyane.”
Mu gikorwa cy’abafana b’ikipe ya Chelsea FC bo mu Rwanda, Uganda ndetse na Kenya, mbere yo gutere ibiti kandi banasuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kunamira abahashyinguwe.











