Ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gas na Peteroli(RMB) bwerekana ko ubu mu Karere ka Ngoma hari ibirombe bya kariyeri 23 bikora nta ruhushya; mu gihe ku rundi ruhande Abanyabirombe bagaragaza ko kubona ibyangombwa bibemerera gukora bigoranye.
Itegeko rigenga ubucukuzi bwa mini na kariyeri nomero 72/2024 ryo kuwa 26/06/2024 kuri kariyeri ku ngingo ya 67 havuga ko gucukura kariyeri nta ruhushya ubifitiye, igihano cyo ku rwego rw’ubutegetsi ari 1,000,000Frw kugeza kuri 3,000,000Frw.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gas na Peteroli(RMB) mu Karere ka Ngoma, Ntagahoraho Theoneste yavuze ko muri aka Karere hakiri abakora mu buryo butemewe.
Yagize ati “Abakora bafite uruhushya ni 33, tukagira n’abandi batandatu basabye kongeresha uruhushya, tukagira n’abandi 23 batari basaba kongeresha uruhushya kandi muri sisitemu rwararangiye binagaragara ko bakora.”
Ntagahoraho yagize icyo asaba abafite impushya zarangiye, ati: “Bihutire kuzana ibisabwa kugira ngo bongereshe impushya noneho abatazasaba kongeresha nabo babigaragaza hakurikizwe amategeko n’amabwiriza yo kureba niba aho bakoreye barahasubiranyije mu buryo bwo kurinda ibidukikije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yaburiye aba banyabirombe ababwira ko ibihano bibateganyirijwe biremereye.
Yagize ati: “Abantu bacukura mu buryo butemewe barahari, turababurira, twaraganiriye bihagije. Turabasaba ko begera ubuyobozi bagasaba ibyangombwa, hanyuma tukabiha ababikwiye, ariko nibakomeza gutya turaza kubahana kandi ibihano biraremereye.”
Ubucukuzi bwa kariyeri mu kwezi kwa rindwi bwinjirije Akarere ka Ngoma amafaranga angana na 2,591,500Frw, ukwezi kwa munani habonetse 73,963,000Frw, mu gihe mu kwezi kwa cyenda habonetse 21,817,500Frw, byose hamwe bikaba 117,372,000Frw.
Abakora muri kariyeri bagorwa no kubona ibyangombwa
Nsengiyumva Beda wo mu Murenge wa Zaza, ati: “Dufite imbogamizi, aho usaba ibyangombwa ukava mu Murenge bakagusinyira neza wageza ku Karere ngo harabura ibintu ukabikora ukabizana ugategereza, ukagaruka ngo ibintu biri Kigali, wagaruka ngo biracyariyo, ukanumva bavuga ngo ibyangombwa ntibigitangwa, ariko wagera mu biro ntibakubwira ko batakibitanga ahubwo bakubwira ko biri Kigali.”
Nsengiyumva akomeza agira ati: “Impushya zongerwa harimo ikibazo, ibintu by’imicanga bikunda kuba mu nkengero z’ibishanga, ubu muri iyi minsi hari ikintu cyitwa umuceri, umuhinzi abona ahantu haretse amazi ako kanya agahita ahaca buroke, atitaye no ku ruhushya watse.”
Rubona Aimable, ukuriye abacukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngoma, yagize ati: “Kugira ngo ubone ibyangombwa bishya utanga amabwiriza rimwe na rimwe ugasanga biratinze,…Dufite ubusabe bw’uko habaho ubufatanye hagati yacu na RMB, turashimira ko batangiye neza, tugasaba ubufatanye hagati y’inzego z’Akarere n’Imirenge ntibatubone nk’abaza gucibwa amande; ahubwo batubone nk’abatugira inama no korohezwa mu bikorwa.”
Rubona asanga icyaba cyiza ari uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gas na Peteroli(RMB) cyanya kibamenyekanisha ibiijyanye n’amategeko n’amabwiriza mu gihe hagize igihinduka kugira ngo nk’abafatanyabikorwa babe bazi ibisabwa mu gukora neza.







Manzi wakoze kuri reportage, turasaba inzego bireba gukorana bya hafi