MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abifitemo amacakubiri barahatirwa kuyareka nabo bakifatanya n’abandi mu iterambere

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
24/10/2025
Nyirarukundo Ignatienne, wari uhagarariye Umuryango Unity Club Intwararumuri ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye inama y'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa i Kirehe

Nyirarukundo Ignatienne, wari uhagarariye Umuryango Unity Club Intwararumuri ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye inama y'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa i Kirehe

Ubuyobozi bwa Unity Club Intwararumuri bugaragaza ko hari abantu bakifitemo ibitekerezo by’amacakubiri, bukagaragaza ko bakwiye kwigishwa nabo bagahinduka bakifatanya n’abandi mu iterambere ry’Igihugu.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025 ubwo muri aka Karere, haberaga inama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa. Ni ihuriro rigamije kwimakaza umuco w’ubumwe, amahoro, ubufatanye haba mu buyobozi no mu baturage, hagamijwe guteza imbere imibanire myiza n’ubufatanye bishyigikira iterambere rirambye, no kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’isano Abanyarwanda bafitanye, bakareka kwirebera mu ndorerwamo z’amoko.

Bamwe mu bari bitabiriye baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaza ko koko hakiri abantu bakifitemo amacakubiri aho unasanga bayigisha abakiri bato, bakagaragaza ko bakwiye kwigishwa bakayareka.

Nahimana Monique utuye mu Murenge wa Nyarubuye yagize ati: “Haracyari bimwe bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda harimo abana baba barataye amashuri noneho hakaba hari abantu babayobya babigisha amateka atariyo nabo bakayemera kuko batazi amateka y’ukuri kuko batagiye mu ishuri. Inama natanga ni uko urubyiruko rukwiye kwegerwa rukigishwa amateka y’ukuri.”

Mutungirehe Celestin utuye mu Murenge wa Gatore yagize ati: “Mu by’ukuri hari ibyo Leta y’u Rwanda imaze gukora mu kunga Abanyarwanda, abakoze ibyaha basaba imbabazi nabo barababarira, ariko kuri ubu hari aho usanga abantu bakora ibikorwa bitari byiza bakora ibikorwa byo kwica amatungo y’abarokotse ndetse bakanangiza imyaka yabo; abo rero bakwiye kujya bahanwa by’intangarugero.”

Nyirarukundo Ignatienne, wari uhagarariye Umuryango Unity Club Intwararumuri, agaragaza ko kuri ubu ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge gikomeje kuzamuka gusa hagikenewe ko abantu biga bo ubwabo bagahindura imitekerereze by’umwihariko urubyiruko.

Yagize ati: “Kuri ubu guhinduka bigomba kuba iby’umuntu ku giti cye, kuba rero bitaragerwaho hakiri abantu bakirwana intambara yo kuba bagarura amacakubiri nk’uko byari bimeze mu myaka yashize bagomba gufata igihe bakabyumva; ariko nanone uwanze amategeko akaba yamubwira ati ntibikwiye iki nicyo gikwiye. Icyo nasaba ababyeyi bihutire kujyana abana mu mashuri kuko niho bakura amakuru yizeye, urubyiruko rwirinde kugendera mu ngeso mbi ahubwo bahugire mu bikorwa byo kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu.”

Agaruka ku gipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa aho imibare igeze, Nyirarukundo agaragaza ko iki gipimo nubwo kitaragerwaho 100% ariko hari icyizere cy’uko n’abatarabyumva bazageraho bakabyumva.

Yagize ati: “Urebye imibanire y’Abanyarwanda kuri ubu njye mbona byaragezweho ugereranyije n’ibindi bihugu ukuntu bibayeho kuri ubu nta muntu wapfa kukugirira nabi, iyo Igihugu cyiyubatse ku mategeko, nta muntu wumva ko aruta abandi, mfite icyizere ko n’ijana ku ijana rizagerwaho.”

Ibi biragarukwaho mu gihe kuri ubu imibare y’ubushakashatsi igaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda cyagiye kizamuka aho nko muri 2010 cyari hejuru ya 82.3%, muri muri 2015 kigera kuri 92.5%, naho muri 2020 kigera hejuru ya 94%.

Ubushakashatsi bwa 2023 kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho Ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego bugeze kuri 92%.

Ukwezi k’Ukwakira gufatwa nk’uko kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda kwatangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2008.

 

Nyirarukundo Ignatienne, wari uhagarariye Umuryango Unity Club Intwararumuri ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye inama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa i Kirehe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umunyarwanda umwe muri batanu aba afite ibibazo byo mu mutwe_RBC

Umunyarwanda umwe muri batanu aba afite ibibazo byo mu mutwe_RBC

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU