MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Urubyiruko rwakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, ababinywa baraburirwa

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
20/10/2025

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro rwakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge ndetse runakina imikino ikangurira ababikoresha kubireka; nyuma yo kwerekwa uburyo ibihano byakajijwe.

Muri ubu bukangurambaga urubyiruko rwahawe ibiganiro n’abayobozi banyuranye barimo aba Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, n’abandi barwereka inzira nziza rukwiriye kugenderamo.

Iyi mikino n’uru rugendo byabaye mu mpera z’iki Cyumweru mu bukangurambaga bwateguwe n’itorero Zion Temple ku bufatanye n’Akarere ka Rwamagana. Bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “ Turwanye ibiyobyabwenge, ubusinzi n’inda zitifuzwa dutere imbere.’’

Umushumba wa Zion Temple Paruwasi ya Rwamagana, Byishimo Augustin, yavuze ko bateguye ubu bukangurambaga bagamije kwihuza n’urubyiruko ruri hanze basanga imikino aricyo kintu cy’ingenzi cyabahuza, bakabereka ko ibiyobyabwenge nta cyiza cyabyo ko ahubwo bakizwa.

Ati: “Abenshi baba muri ibi biyobyabwenge ni abanyonzi n’urundi rubyiruko rutandukanye rero twarugezeho, rero amahirwe ya mbere bafite ni uko ari bato, ejo bazaba bashaje turabifuriza rero gukoresha ya mahirwe y’ubuto aho kuyashora mu biyobyabwenge.’’

Kwizera Honoré usanzwe akora akazi k’ubunyonzi, yavuze ko inama bungukiye muri ubu bukangurambaga ari uko ibiyobyabwenge ubinywa ndetse n’ubicuruza basigaye bahabwa ibihano bikomeye cyane ku buryo bagiye kugenda babirira abo bazi babikoresha.

Ati: “ Nzababurira mbabwire ko ibihano byikubye kenshi kuko natwe turifuza ko ababijyamo babireka.’’

Ishimwe Jean de Dieu we yagize ati: ‘‘Icyo ubu bukangurambaga bunsigiye ni uko namenye ko nanjye nagira uruhare mu kuburira ababinywa ndetse byanaba na ngombwa ngabagaragaza bakaburirwa n’izindi nzego kandi ndizera ko nzabikora.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Rwamunono Richards, avuga ko ubu bukangurambaga bafatanyijemo na Zion Temple ubusanzwe bukwiriye gukorwa n’amatorero yose mu rwego rwo gufasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge n’ibindi bibi byinshi.

Yavuze ko urubyiruko rukeneye gukeburwa buri munsi mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe, kwirinda ibiyobyabwenge, bakerekwa uburyo amategeko yakajijwe mu gukumira ababikora.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bifuza kujya babukora kenshi kugira ngo bigishe abakiri bato biga mu mashuri yisumbuye ko ibiyobyabwenge ubikoresha aba ari kwihemukira.

Urubyiruko-rwazengurutse-Akarere-ka-Rwamagana-ruri-mu-bikorwa-byo-kwamagana-ibiyobyabwenge
Umushumba wa Zion Temple Paruwasi ya Rwamagana, Byishimo Augustin, yavuze ko bifuza ko urubyiruko ruva mu biyobyabwenge rukiteza imbere

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%
Amakuru

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%

12/11/2026
Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Itangazo rya guhindura amazina

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU