MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Guhinga ku butaka buhuje byabongereye umusaruro w’ibigori

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
02/02/2021

Abahinzi bahinga ku butaka buhuje mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza bavuga ko guhuza ubutaka byabazamuriye umusaruro kuko byabazamuriye ubumenyi ndetse bikaba binaborohereza kubona amafumbire n’imbuto.

Bamwe mu bahakoresha bari muri koperative Twitezimbere Nyabombe, ikoresha ubutaka buhuje iri mu Mudugudu wa Nyabombe mu Kagari ka Juru, yatangiye muri 2006 ihinga igihingwa cy’ibigori, kuri ubu ifite abanyamuryango 63.

Iyi koperative ifite n’ubwanikiro bw’umusaruro w’ibigori

Mukagatesi Vestine, utuye mu Mudugudu wa nyabombe, avuga ko byababereye byiza kuko bituma bahingira ku gihe, ngo bigatuma bose batizanya imbaraga bagahinga vuba ntihagire umuntu usigara inyuma.

Kandi ngo kubera guhingira hamwe bahinga imbuto z’indobanure, nta muntu uhinga ngo ahinge imbuto yiboneye yose.

Yongeye ati: “Itandukaniro ririmo kuri njyewe, ni byiza kubera ndi muri koperative, kera ngihinga njyenyine nta myumvire narimfite, nahingaga ibyo niboneye, nkumva yuko ibyo mpinze bimpagije. Ariko ubungubu itandukaniro nuko guhinga twese muri rusange bituma umuntu atangiza ibyo yahinze, kandi ibyo wejeje bikakugirira akamaro.”

Ubu uyu mubyeyi ashobora gukura imifuka 10 y’ibigori aho yakuraga umufuka umwe, asobanura ati: “Dukoresha ifumbire, dukoresha imbuto z’indobanure, tugiye tunafite ubumenyi, bigatuma tweza ibitubutse.”

Uwabeza Clemence, undi munyamuryango wa koperative, we avuga ko iyo bahingiye hamwe bakanagurishiriza hamwe bibagirira akamaro.

Ati: “Umuntu guhinga ku giti cye burya aba ari ugutatanya imbaraga, kuko iyo uri guhinga ku giti cyawe, hari igihe utabona nk’amahugurwa kuko baba batakuzi, icyo gihe uhinga mu kajagari, ntanubwo uba uzi ibigenerwa ubuhinzi, icyo gihe rero kuko muri koperative baba bahabwa amahugurwa atandukanye bifasha kubona ubumenyi bihagije.”

Uwabeza Clemence, umunyamuryango wa koperative Twitezimbere Nyabombe yo mu Murenge wa Gahini

Uwabeza asobanura ko mbere agihinga ku giti cye yahingaga ibivuyemo akumva bihagije, ariko ngo koperative yamweretse ko bitari bihagije, kuko nk’ubu akura toni zigera muri eshanu kuri hegitari, ariko mbere atarabonaga izirenze eshatu.

Nsengimana Jean Bosco, umuyobozi wa koperative Twitezimbere Nyabombe, atangaza ko abanyamuryango ba koperative bagera kuri 63 bahinze kuri ku buso bungana na hegitari 25, ubu biteguye kubona umusaruro w’ibigori urenga toni eshanu kuri hegitari.

Nsengimana Jean Bosco, umuyobozi wa koperative Twitezimbere Nyabombe

Avuga ko ubu abanyamuryango bamaze kwishyura mituweri y’uyu mwaka, nibasarura bazahita bishyura iy’umwakaa utaha, ubu kandi bose bari muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire EjoHeza, ngo babasha kandi kwishyurira abana amafaranga y’ishuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini Rukeribuga Joseph asobanura ko guhinga ku butaka buhuje biri muri gahunda ya Leta, bifitiye abaturage akamaro, bisaba guhinga igihingwa cyateguye bikanorohera ubuyobozi gufasha aba bahinzi gushaka amasoko.

Ati: “Bitworohera kubashakira amasoko kuko baba bahingiye hamwe, bikavanaho ubumamyi, bimwe buri wese wejeje umusaruro ku giti cye aza imyaka agurisha uko yishakiye bigatuma banamuhenda; ariko iyo bahinze ku butaka buhurijweho nka kuriya, byoroha gushaka isoko, byoroha kugena igiciro, igiciro kandi cyungura umuturage.”

Iyi site yitwa Buyanja, yose iriho hegitari 262, usibye iyi site, hari n’izindi site zirimo iy’ahitwa mu Rukore iriho hegitari 120.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: IbigoriKayonza

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Ibitekerezo 2

  1. Uwimana Ishimwe Vincent says:
    6 years yahise

    Nibyiza tura byishimiye use byashobika ko mwa duhuza nabo bauobozi buyo cooperative twitezimbere nyabombe 0786490122 mwaba mukoze.

    Reply
    • Uwimana Ishimwe Vincent says:
      6 years yahise

      Nibyiza turabyishimiye ese byashoboka ko mwaduhuza nabo bayobozi biyo cooperative twitezimbere nyabombe 0786490122 mwaba mukoze.

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Gerenade yaturitse ikomeretsa babiri bahingaga bayitiranyije n’ibuye

Ngoma: Gerenade yaturitse ikomeretsa babiri bahingaga bayitiranyije n’ibuye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU