MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Intaganzwa SACCO yatangiranye hafi Miliyari Enye

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
06/10/2025
Abagize Komite y'Intaganzwa SACCO

Abagize Komite y'Intaganzwa SACCO

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko SACCO Intaganzwa yahurije hamwe SACCO 12 zo ku rwego rw’Umurenge, kuri ubu yatangiranye amafaranga agera kuri 3,991,869,893 Frw.

Ni SACCO yatangijwe hanashyirwaho komite nyobozi igomba kuyihagararira izajya ikurikirana, ikanacunga ibikorwa by’iyi SACCO y’Akarere “Intaganzwa SACCO”.

Ni SACCO yitezweho guhindura ubuzima bw’abaturage harimo kuba igiye kujya itanga inguzanyo ihagije kandi bigakorwa mu buryo bwihuse.

Ubu Perezida wa “Intaganzwa SACCO” ni Nasagambe Thacien, Mujawayezu Leonille, ni Vise Perezida, Mutoni Jeanne ni Umwanditsi, Bayagambe Raphael ni Umujyanama, Dusabe Heri ni Umujyanama, Mu gihe Niyitegeka Isaie na Mukeshimana Berthe bari muri Komite ngenzuzi.

Perezida wa Intaganzwa SACO Nasagambe Thacien, ashima icyizere yagiriwe cyo kuyobora SACCO Intaganzwa, yemeza ko mu bufatanye n’abagenzi be bazagera kuri byinshi.

Yagize ati: “Mfite akanyamuneza ku mutima kuba mwangiriye icyizere, uyu ni umunsi udasanzwe kuri njye, ndabashimiye. Ndabizeza ko icyizere mungiriye ntazagitera inyoni, mfite imbaraga n’ubushake bwo gukorera Igihugu kandi ndizera ko mu gihe tuzaba dufatanyije tuzagera kuri byinshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nzirabatinya Modeste, yagaragaje ko bagomba gukora buri kimwe abaturage bagakunda iyi SACCO Intaganzwa.

Yagize ati: “Akarere ka Kirehe ni akarere kari kwihuta mu iterambere, hano twateguye ‘Business Plan’ igaragaza imikorere y’iyi SACCO, turabasaba kuzajya muyisoma kenshi kandi aho muzakenera ko twabafasha turahari. Tugomba kurangwa n’imikorere myiza kuko twifuza ko abaturage bazayishimira cyane. Murangwe n’imikorere myiza, tworohereze abantu babitsa n’ababikuza uburyo bwo kubikora, tugomba gukora ubukangurambaga ku buryo abantu bava mu bindi bigo by’imari bakaza iwacu.”

SACCO Intaganzwa yabumbiye hamwe Imirenge SACCO 12, ku ikubitiro yatangiranye imari shingiro ingana na 3,991,869,893 Frw.

Tariki 03 Ukwakira 2025, nibwo hemejwe ishyirwaho rya Intaganzwa SACCO

Batoye bemeza ishyirwaho rya Intaganzwa SACCO

 

Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Ingo zigera ku bihumbi 48 zigiye guhabwa amashanyarazi 

Gatsibo: Ingo zigera ku bihumbi 48 zigiye guhabwa amashanyarazi 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU