Binyuze mu irushanwa ‘Bye bye Holidays’ ryateguwe ku bufatanye n’ikipe y’Akarere y’abakobwa bakina umukino w’amagare n’abafatanyabikorwa bayo, batanze ibihembo byiganjemo ibikoresho by’ishuri ku bana bitabiriye irushanwa kugira ngo basezere ku bana itoza umukino w’amagare, mbere y’uko basubira ku ishuri.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nzeri 2025, binyuze mu masiganwa y’amagare yahuje abakinnyi barushanwa mu byiciro bitanu, kuva ku batarengeje imyaka 11 kugeza ku batarengeje imyaka 19.
Bamwe mu babyeyi bafite abana bitabiriye iri rushanwa batangaje ko bishimiye iki gikorwa cyo gusezera ku bana no kubifuriza amasomo meza ndetse bakanabagenera n’impano y’ibikoresho by’ishuri binyuranye.
Mukanyandwi Gloriose ni umubyeyi wari waje gushyigikira umwana we mu mukino w’amagare wo gusezera ku bana bagiye kugaruka ku ishuri nyuma yo gusoza ibiruko bigari, yavuze ko ibihembo byahawe abitabiriye iri rushanwa bigiye gufasha ababyeyi kohereza abana ku ishuri bafite ibikoresho bihagije.
Ati: “Iri rushanwa ryaje ari igisubizo ku babyeyi cyane cyane abadafite amikoro ahagije yo kugurira abana babo ibikoresho by’ishuri, ariko kubera abateguye iri rushanwa batekereje ko abana bakeneye cyane ibikoresho bityo babishyira mu bihembo by’abitabiriye; kandi twashimye ko nta mwana watashye atabonye amakaye n’amakaramu.”
Munezero Florence na we ni umubyeyi ufite abana bitabiriye irushanwa Bye Bye Holidays, yagize ati: “Gutanga ibihembo by’ibikoresho nk’amakaye , amakaramu ndetse n’ibindi bikoreho byifashishwa mu myigire y’abana, ni igikorwa cyiza twishimiye nk’ababyeyi. Mu by’ukuri twari mu bihe byo kwisuganya ngo dushake ibikoresho by’ishuri ariko tubonye inyunganizi yateguwe n’iyi kipe y’amagare.”
Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera, akaba n’umujyanama muri komite y’ikipe ya Bugesera Cycling Team, Murungi Apophia yavuze ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo gukundisha abana umukino w’amagare na siporo muri rusange.
Ati: “Iki gikorwa cyari kigamije kwifuriza abana amasomo meza kuko basoje ibiruhuko bigari bakaba bagiye gusubira ku ishuri, ndetse tukaba twaragiteguye tugamije gukomeza kurushaho gukundisha abana n’urubyiruko umukino w’amagare na siporo muri rusange.”
Abana bitabiriye iri rushanwa bose bahembwe ibikoresho by’ishuri birimo; ibikapu by’ishuri, amakaye, amakaramu, ndetse n’ibikoresho by’isuku byatanzwe n’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Bugesera, ROBA Industries.
Hatanzwe kandi inkoko zo kurya ku bana 30 ba mbere.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwateguye iki gikorwa bufatanyije n’abaterankunga bayo barimo; Ikipe ya Israel-Premier Tech yubatse ikibuga ‘Field of Dreams’, Gasore Serge Foundation icumbikiye iyi kipe, ndetse na Cooko-Inkoko koko yorora ikanacuruza inyama z’inkoko.














