MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kuki abaturiye urugomero rwa Rusumo bitambitse abaminisitiri bari barusuye?

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
21/12/2019

Abaturage ba Tanzania baturiye igice kiri kubakwaho urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu bitatu birimo u Rwanda, u Burundi na Tanzania batangiriye imodoka z’abaminisitiri batatu babagezaho ikibazo cy’inzu zabo zangiritse bitewe n’intambi zituritswa bubaka uru rugomero.

Ibi babikoze tariki 6 Ukuboza 2019 ubwo aba baminisitiri basuraga uru rugomero rwitezweho gutanga umuriro ungana na Megawatt 80 zizacanira abaturage barenga miliyoni imwe baturuka muri ibi bihugu bitatu.

Ubwo bari bahagurutse ku biro by’abinjira n’abasohoka bya Tanzania bitambitswe n’abaturage baturiye uru rugomero benshi bafite ibyapa abandi bavugira hejuru ko intambi zikoreshwa hamenwa amabuye bashakisha inzira yaho amazi azaca bibasenyera inzu bakavuga ko bifuza indishyi cyangwa bagahagarika iyubakwa ry’urwo rugomero.

Bavugaga ko nibura inzu zigera kuri 347 arizo zimaze kwangizwa n’izo ntambi.

Umwe mu bakozi bashyizweho bakurikirana iki kibazo Niyibitanga Leonidas uturuka mu gihugu cy’u Burundi yabwiye IGIHE ko koko iki kibazo bakizi ndetse batangiye no kugikurikirana gusa ngo basanze inzu zasenyutse ari 22 abandi ngo ntacyo zabaye ahubwo barifuza kugurirwa.

Niyibitanga yakomeje avuga ko kuri ubu barekeye gukoresha intambi kandi ngo abo 22 basanze inzu zabo zifite ikibazo barishyuwe kubufatanye na Banki y’Isi.

Nyuma y’iminota igera muri 20 aba baturage bahagaritse aba bayobozi minisitiri w’ingufu muri Tanzania Dr Medard Kalemani yasabye aba baturage kwihangana ngo hari itsinda ryashyizweho rizakurikirana iki kibazo, yabijeje ko mu minsi ya vuba azagaruka kubareba no kureba ko ikibazo cyakemuwe.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu Rwanda Amb. Gatete Claver we avuga ko koko urutambi rwabanje guteza ibibazo birimo urusaku no gusenya inzu z’abaturage.

Ati” Kuva mu kwezi kwa gatandatu twagize ikibazo cy’urutambi twakoreshaga aho rwasenye inzu 22 ndetse zikanasakuriza abaturage ariko ubu izo nzu ziri gukorwa.”

Yakomeje avuga ko hari ibikorwa bizabanza gukorwa kugira ngo gukomeza kubaka bidakomeza kubangamira abaturage.

Mu gihe uru rugomero rwa Rusumo ruzaba rumaze kuzura, ibihugu byose bizagabana amashanyarazi mu buryo bungana , buri gihugu kikazajya kibona Megawatt 26.6.

Izi ngufu zizagira uruhare mu gucanira abaturage miliyoni 1.146 barimo abarundi ibihumbi 520 bangana na 5.4%, abanyarwanda ibihumbi 467 bangana na 4% ndetse n’Abanya-Tanzania ibihumbi 159 bangana na 0.34%

Uru rugomero rwatangiye kubakwa muri Gashyantare 2017 ku nkunga ya Banki y’Isi ingana na miliyoni 340 byari byitezwe ko ruzarangira 2021 mu kwezi kwa Karindwi ariko abaminisitiri basabye ko rwuzura mbere yaho kugira ngo abaturage batangire kurubonamo umusaruro.

muhaziyacu.rw

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma : Bahangayikishijwe nuko inzitiramibu bahawe zitakibarinda kurumwa n’imibu

Ngoma : Bahangayikishijwe nuko inzitiramibu bahawe zitakibarinda kurumwa n’imibu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU