Minisiteri y’Ubutabera, yashimiye Akarere ka Ngoma kabaye aka Gatanu n’amanota 93.2% mu mitangire ya serivisi z‘irangamimerere (CRVS) mu mwaka wa 2024–2025 ku rwego rw’Igihugu, bagasaba kutirara ahubwo kakarushaho kuza imbere.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025 mu nteko y’abaturage yabereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Gatonde, Umurenge wa Kibungo.
Ni nteko yatangirijwemo icyumweru cyahariwe serivise z’irangamimerere inaberamo ibirori byo kwizihiza umunsi nyafurika w’irangamimerere ku nsanganyamatsiko igira iti “Irangamimerere rishingiye ku ikoranabuhanga, umusingi wa serivisi inoze kandi itagira uwo iheza”.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iherutse gushyira ahagaragara urutonde rugaragaza uko uturere 30 tw’igihugu twitwaye mu mitangire ya serivisi z’Irangamimerere (CRVS) mu mwaka wa 2024–2025.
Izi serivisi zirimo izijyanye n’ivuka ry’abana (Birth statistics), impfu (Death statistics) n’izijyanye ishyingirwa (Marriage statistics).
Akarere ka Nyaruguru ni ko kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 96.2%, gakurikirwa na Gicumbi ku manota 96.1% na Gakenke ku mwanya wa gatatu n’amanota 95.0%. Ku mwanya wa kane haza Nyarugenge (93.7%) ikurikirwa na Ngoma (93.2%).
Umurenge wa Kibungo ni wo wahize indi mirenge yo mu Karere ka Ngoma mu birebana no gutanga serivise z’irangamimerere mu mwaka wasojwe wa 2024-2025. Uyu murenge wahize indi ku buryo bw’inkurikirane kuko no mu mwaka wa 2023-2024 ni wo waje ku isonga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude avuga ibanga bakoresha, yagize ati: “Icya mbere ni ukwegera abaturage tukabegereza serivise z’irangamimerere tunabashishikariza kuzitabira kandi tugahozaho, tugakurikirana niba ibigo nderabuzima byandika neza abana bavutse, tugira na gahunda yo gufotora buri wa gatatu muri Kibungo ku bashaka indangamuntu.”
Intumwa ya Minisiteri y’Ubutabera igize itsinda rishinzwe irangamimerere mu Rwanda, Iyamuremye Charles yashimiye Umurenge wa Kibungo wafashije Akarere ka Ngoma kuba aka Gatanu.
Yagize ati “Ni igihembo cy’uko bahize abandi mu turere mu bijyanye n’irangamimerere, babaye aba gatanu, ni umwanya mwiza, tunagashishikariza gukomeza bashyiramo imbaraga kugira ngo ubutaha bazabe aba mbere.”
Akomeza agira ati: “Byagaragaye ko n’abaturage bo muri Ngoma by’umwihariko Umurenge wa Kibungo bumva ibijyanye n’irangamimerere kandi turakomeza dushimira ubufatanye bwa Leta n’abaturage kugira ngo irangamimerere rikomeze rigenda neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yashimiye Umurenge wa Kibungo n’abaturage, abasaba kurushaho gutanga serivise neza by’umwihariko iz’irangamirere.
Yavuze ko hizihizwa umunsi nyafurika w’irangamimerere bari no mu cyumweru cy’irangamimerere batangiye tariki 11/08/2025 bakazagisoza tariki 15/08/2025.
Yagaragaje ko muri iki cyumweru hari gutangwa serivise zirimo kwandikisha abana bavutse, kwandukura abapfuye, gusezeranya imiryango, ubutane, kwemera umwana, kugira umwana utabyaye uwawe bijyana n’amategeko; no gufotora abakeneye indangamuntu.
Yashishikarije abaturage kwitabira iki cyumweru, ati “Uyu ni umwanya mwiza w’abaturage b’Akarere ka Ngoma tubonye wo gutanga amakuru anonosoye neza ku birebana n’irangamimerere kuko azafasha mu igenamigambi ry’Igihugu cyacu hategurwa ibidufitiye akamaro twese nk’Abanyarwanda cyane cyane muri serivise rusange nk’ubukungu, uburezi ubuvuzi n’izindi serivise.”
Kuri uyu munsi Meya Niyonagira yakiriye indahiro z’imiryango irindwi yasezeranye kubana byemewe n’amategeko, abasaba kwirinda amakimbirane
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence,yashimiye ibyo Akarere ka Ngoma gakomeje kugenda kageraho.
Yagize ati “Ibyo mwagezeho byose ni bimwe mu bigenda bihesha ishema Akarere kacu ka Ngoma ndetse n’Intara muri rusange.”
Yabasabye kutirara ahubwo bakanoza ati: “Hari aho bitarafatisha ngira ngo iyo tuza kuba twarabikoze neza aha hose Akarere ka Ngoma kari kuba kanahize Nyaruguru.”
Mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Ngoma kaje ku isonga ariko kaza ku mwanya wa 5 ku rwego rw’Igihugu, gakurikirwa na Kirehe yaje ku mwanya wa 10 n’amanota 92.7%,Rwamagana ku mwanya wa 12 n’amanota 91.6, Kayonza ku mwanya wa 13 n’amanota 91.4, Nyagatare ku mwanya wa 14 n’amanota 91.4 na Bugesera iza ku mwanya wa 24 n’amanota 89.0.







