MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Hatangiye gahunda y’Itorero ry’urubyiruko mu bihuruko

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
23/07/2025

Mu Gihugu hose hatangiye ku mugaragaro gahunda y’Itorero ry’urubyiruko ruri mu biruhuko, igikorwa kigamije gutoza indangagaciro, umuco nyarwanda n’uburere mboneragihugu abanyarwanda bato. Iyi gahunda izamara igihe cy’ukwezi n’igice, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima bwiza, agaciro kanjye”

Mu Karere ka Nyagatare, iyi gahunda yatangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Katabagemu, by’umwihariko kuri GS Nyakigando, aho abayobozi n’abana biganjemo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bahuriye mu birori by’imihigo, ibiganiro n’ibikorwa bitandukanye byigisha ubunyarwanda, kwiyubaha no gukunda Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yasabye abana kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe, kugira ngo barusheho kuba intangarugero mu miryango no mu Gihugu.

Yagize ati: “Itorero ni umusingi ukomeye wubakira ku ndangagaciro z’umuco wacu nk’Abanyarwanda. Muzatega amatwi mwige neza, bizabafasha kubaho neza, kwigirira icyizere no kubaha abandi. Ubuzima bwiza ni iterambere, kandi buri wese agomba kwiga kububungabunga no guharanira agaciro ke.”

Meya Gasana yakomeje asaba ababyeyi gushyigikira iyi gahunda no guha abana amahirwe yo kuyitabira uko bikwiye, kuko ari yo nkingi y’iterambere rirambye ry’Igihugu.

Bamwe mu banyeshuri bashimishijwe cyane n’iyi gahunda. Mugisha Robert, wiga mu mwaka wa 2 w’icyiciro rusange (S2), yavuze ko ashimishijwe n’uko azungukira byinshi muri iri torero.

Yagize ati: “Muri iri torero tuziga indangagaciro zituma twubaha Igihugu cyacu, tukiyubaha kandi tukarwanya ibishuko bituma urubyiruko rudindira. Nzaharanira kuba umunyeshuri w’intangarugero kandi wubaha buri wese.”

Naho Niyonzima Valens, wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, yunzemo agira ati: “ Tuziga uko twabana neza n’abandi, uko twakunda Igihugu cyacu n’icyo bisaba ngo tube abana beza kandi bubaha.”

Iyi gahunda izasozwa ku itariki ya 29 Kanama 2025, aho na nyuma yaho bazakomeza gushishikarizwa gukomeza kuba intumwa nziza mu bandi bo mu miryango no mu mashuri bigamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yasabye abana kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abatoza b’Intore bahawe umukoro wo gukundisha abana gahunda y’Intore mu biruhuko

Kirehe: Abatoza b’Intore bahawe umukoro wo gukundisha abana gahunda y'Intore mu biruhuko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU