MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Meya Gasana yagarutse ku biranga Inkotanyi birimo ubumwe, ubwitange no gukunda igihugu

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
05/07/2025

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, byabereye mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Kagitumba, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko kuba Inkotanyi atari amazina gusa, ahubwo ari indangagaciro z’ubumwe, gukunda Igihugu no guteza imbere abaturage nta we usigaye inyuma.

Kagitumba ni ahantu hafite amateka akomeye kuko ari ho habereye igitero cya mbere cy’Inkotanyi ku wa 1 Ukwakira 1990, kiyobowe na Nyakwigendera RT Maj Gen Fred Gisa Rwigema. Ni ho habaye amarembo yo kwinjira mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, rukaza kurangira tariki ya 4 Nyakanga 1994, igihugu kibohowe ku buryo burambye.

Meya Gasana yagize ati: “Uyu munsi si umunsi wo kwishimira gusa ibyagezweho, ahubwo ni umunsi wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho twavuye, tukareba aho tugeze, kandi tugategura neza ejo hazaza h’Igihugu cyacu. Kuba Inkotanyi ni ukwemera gukorera hamwe, kwitangira Igihugu no kurangwa n’imico myiza y’ubunyangamugayo n’ubwitange.”

Yakomeje ashimira inzego z’umutekano, by’umwihariko Ingabo na Polisi y’u Rwanda, ku ruhare rudasanzwe bagira mu gukomeza kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho y’abaturage. Yavuze ko iterambere ryose igihugu gifite ubu rishingiye ku mahoro n’ubumwe byubakiweho na gahunda y’Inkotanyi.

Lt. col Mutagoma Emmanuel, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyagatare, nawe wari witabiriye ibi birori, yashimangiye ko Inkotanyi zitigeze zihagarara kuva zatangira urugamba, ndetse na nyuma yo kubohora Igihugu, zakomeje urugamba rwo kucyubaka.

Yagize ati: “Kwibohora ntibyagarukiye mu gutsinda intambara, ahubwo byakomeje mu kubaka Igihugu kizira ivangura, ruswa n’akarengane. Ibyo byose bikomezwa n’uruhare rwacu twese, cyane cyane urubyiruko rugomba gusigasira ibyagezweho.”

Bamwe mu baturage bitabiriye ibi birori bashimiye cyane Inkotanyi zagize uruhare mu kubohora igihugu no kongera kucyubaka mu buryo bubereye Abanyarwanda bose.

Mukamusoni Therèse, utuye mu Kagari ka Kagitumba, yagize ati: “Nari nkiri muto ubwo igitero cya mbere cyabaga hano Kagitumba. Nibuka ubwoba twari dufite icyo gihe, ariko ubu ndishimira amahoro dufite, amashuri, amavuriro, amazi meza n’umuhanda mwiza. Inkotanyi zatumye tubaho twisanzuye kandi dutekanye.”

Mugenzi we, Habimana Jean Marie Vianney, na we ati: “Nta kindi twakwitura Inkotanyi n’abayobozi bacu uretse gukomeza kubashyigikira no kubaka u Rwanda dukoresheje amaboko yacu. Ntabwo twagombye kuba dutegereje ko Leta idukorera byose, ahubwo natwe tugomba kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.”

U Rwanda rumaze imyaka 31 rwibohoye, kuko urugamba rwo kubohora igihugu rwarangiye kuwa 4 Nyakanga 1994 ruyobowe na Perezida Paul Kagame nyuma y’uko RT Maj Gen Fred Gisa Rwigema arasiwe ku gasozi ka Nyabwishongwezi gaherereye mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Kagitumba ku gitero cya mbere bari bagabye nka RPA.

Gasana Stephen, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare
Lt. Col. Mutagoma Emmanuel, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyagatare

Abaturage bashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Urubyiruko rwagaragaje ko rufitanye igihango n’ababohoye u Rwanda

Kirehe: Urubyiruko rwagaragaje ko rufitanye igihango n’ababohoye u Rwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU