Imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo uhuza u Rwanda na Uganda binyuze ku mupaka wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, igeze ku ijanisha rya 20%. Biteganyijwe ko uyu muhanda ureshya na kirometero 18.5, uzarangira mu kwezi kwa Gicurasi 2026, ukazatwara amafaranga y’u Rwanda 3,055,555,940.
Ni umuhanda utegerejwe n’abaturage bo mu Murenge wa Rwempasha n’indi Mirenge ikikije uyu mupaka w’u Rwanda na Uganda, kuko uzaba igisubizo ku bibazo bikomeye by’imihanda itari iboneye, yatumaga ingendo no gucuruza bigorana cyane cyane mu gihe cy’imvura. Ibi bikorwa biri gukorwa binyuze muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere NST II.
Abaturage benshi bo mu Murenge wa Rwempasha no mu yindi mirenge byegeranye barishimira cyane iterambere ry’uyu muhanda, bavuga ko ari ikimenyetso cyiza cy’iterambere rirambye.
Uyu muhanda usanzwe ukoreshwa n’abaturage bajya guhaha cyangwa gucuruza muri Uganda, ndetse na bamwe bafite imiryango ku mpande zombi.
Mukandoli Seraphine, umwe mu batuye mu Murenge wa Rwempasha yagize ati: “Ubu dufite icyizere ko ikibazo cy’imihanda kigiye kuba amateka. Uyu muhanda uzadufasha kugera ku masoko, ku bigo nderabuzima ndetse no gutwara abarembye mu buryo bwihuse. Gusura abaturanyi bacu byabaga ari ikibazo mu gihe cy’imvura. Byaratugoraga cyane mu myaka yashize, ariko ubu turashima Leta yacu.”
Ntakirutimana Breath, utuye mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, we yagize ati: “Twajyaga dupfusha igihe kinini kubera umuhanda wangiritse, imodoka zikanangirika. Ubu rero turishimye kuko tuzajya tugera iyo tujya vuba kandi bitaduhenze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yagaragaje ko uyu muhanda ufite akamaro gakomeye ku bukungu bw’Akarere n’Igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Uyu muhanda wa Rwempasha ni umuyoboro uhuza ubucuruzi, ubukerarugendo n’imibanire hagati y’u Rwanda na Uganda. Ikigeretseho, uzagira uruhare mu koroshya ubuhahirane, gutwara ibicuruzwa by’ubuhinzi n’ibindi byose byubaka ubukungu bw’abaturage. Tuzakomeza gukurikirana uko imirimo y’iyubakwa igenda, kugira ngo urangire ku gihe kandi ubuziranenge bwubahirizwe.”
Uretse kuba ari umuhanda w’ubucuruzi, uyu muhanda uzagira uruhare runini mu gufasha abaturage kugera ku mashuri, amavuriro n’izindi serivisi z’ibanze mu buryo bwihuse kandi bwizewe.







