MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanyeshuri bamuritse umushinga wo korora amasazi akorwamo ibiryo by’amatungo

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
06/06/2025

Mu rwego rwo guteza imbere udushya n’imishinga yihariye ku rubyiruko, bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuhinzi bworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (CAVM) bamuritse umushinga wabo wo korora amasazi yifashishwa nk’ibiryo by’amatungo, mu imurikabikorwa riherutse kubera mu Karere ka Nyagatare ryashojwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena 2025.

Aba banyeshuri bavuga ko bashyize imbere guhanga ibisubizo bishingiye ku bidukikije, bifuza gufasha mu kugabanya ibiciro by’ibiryo by’amatungo no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bufite aho buhuriye n’ikoranabuhanga.

Uyu mushinga wabo ugamije gutunganya ifunguro rifite intungamubiri ku matungo nk’inkoko n’ingurube, bifashishije amasazi borora, agatera amagi, ya magi bakayabyazamo utundi dusimba dutungwa n’imyanda isanzwe ibora.

Iyo utwo dusimba tumaze gukura, baratwumisha, bakadutunganya bakadukoramo ifu ivangwa na sondori bigatanga ifunguro riribwa n’amatungo riba rikungahaye ku ntungamubiri.

Niyomugabo Chadrak na bagenzi be, ni bamwe mu banyeshuri bakoze uyu mushinga, basobanuriye MUHAZIYACU ko amasazi borora atunganywamo ibiryo bifite intungamubiri nyinshi, kandi ko umusaruro w’amasazi utarangirira aho kuko hari utwo borora twongera tukavamo andi masazi; bityo umushinga ukaramba.

Niyomugabo yagize ati: “Twashatse uburyo twahuza ibibazo bibiri — imyanda yangiza ibidukikije n’ikibazo cy’ibiryo by’amatungo bihenze. Twasanze amasazi ari igisubizo kuko atungwa n’imyanda, kandi akavamo ifunguro rifite agaciro ku matungo.”

Mugenzi we na we yagize ati:” Ubu buryo ni bwiza kandi burizewe, aya masazi si aya asanzwe tubona, ni ayandi yo mu bundi bwoko yakoreweho ubushakashatsi. Ntabwo ahenze kandi amatungo yayariye akura uyareba kuko aba akungahaye ku ntungamubiri. Buri mworozi wese namushishikariza kuvugana natwe tukamwigisha uko yabyaza umusaruro aya mahirwe.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, wari waje gusoza iri murikabikorwa, yashimye uyu mushinga ndetse anagaragaza ko imurikabikorwa nk’iri ari urubuga rw’ingenzi rwo guhanga udushya no kurema amahirwe ku rubyiruko.

Yavuze ko ari intambwe ishimishije mu guteza imbere udushya dufite ishingiro mu bucuruzi n’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Hari impinduka zifatika tubona mu rubyiruko rwagize uruhare mu mishinga myinshi y’ubucuruzi n’ikoranabuhanga, bifashishije ubufatanye n’inzego zitandukanye ndetse n’ubushake bwo guhanga ibisubizo by’ibibazo bitwugarije. Ibitekerezo bigaragara nk’ibi, nibyo dukeneye kugira ngo dutere imbere.”

Guverineri Rubingisa yanibukije ko udushya tudakwiye kureberwa mu ishusho y’ibikorwa binini gusa, ahubwo ko n’imishinga mito ifite ubushobozi bwo kugira impinduka zikomeye ku bukungu no ku mibereho y’abaturage.

Yasabye abikorera n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza gushyigikira imishinga y’urubyiruko, binyuze mu kuyitera inkunga, kuyihuza n’amahugurwa yihariye no kurushaho guteza imbere uburyo bwo kwihangira imirimo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Bugesera: Abagore bashishikarijwe kwiyamamariza kujya mu myanya y’ubuyobozi
Abagore

Bugesera: Abagore bashishikarijwe kwiyamamariza kujya mu myanya y’ubuyobozi

16/10/2026
Rwamagana: Abangavu batewe inda zitateganyijwe bahawe imashini zidoda
Abagore

Rwamagana: Abangavu batewe inda zitateganyijwe bahawe imashini zidoda

15/10/2026
Depite Mukabunani yasabye abagore b’ i Gatsibo kwitabira amatora y’inzego z’ibanze no kuyagiramo uruhare
Abagore

Depite Mukabunani yasabye abagore b’ i Gatsibo kwitabira amatora y’inzego z’ibanze no kuyagiramo uruhare

15/10/2026
Ngoma: Abagore bo mu cyaro borojwe inka, banaremerwa ibikoresho bitandukanye
Abagore

Ngoma: Abagore bo mu cyaro borojwe inka, banaremerwa ibikoresho bitandukanye

15/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Urubyiruko rweretswe amahirwe adasanzwe arukikije yarugeza ku bukire

Bugesera: Urubyiruko rweretswe amahirwe adasanzwe arukikije yarugeza ku bukire

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU