Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, hatangajwe ko habonetse Papa mushya nyuma y’amatora ya ba Karidinal yabereye muri Chapelle ya Sixtine i Vatican hakaba hemejwe ko Cardinal Robert Francis Prevost abaye Papa wa 267, akaba yahawe izina ry’ubupapa rya Papa Léon XIV.
Abakirisitu ba Kiliziya Gatorika bavuga ko bamwitezeho kuvugana n’abategetsi b’isi, ubundi bakagarura amahoro mu isi mu bice byugarijwe n’intambara.
Ibi bibaye nyuma y’uko uwari Papa Francis kuwa 21 Mata 2025 yapfuye azize uburwayi. Nyuma y’umuhango wo kumushyingura abakalidinari batangiye urugendo rwo gushaka ugomba kumusimbura.
Abakalidinari bageze muri Chapelle ya Sixtine i Vatican kuwa 07 Gicurasi 2025 gusa inshuro ebyiri zose hazamutse umwotsi w’umukara ugaragaza ko Papa ataraboneka, ku nshuro ya gatatu hazamutse umwotsi w’umweru umenyesha ko noneho Papa yabonetse, wahise aba Cardinal Prevost wahawe izina ry’ubupapa rya Papa Léon XIV.
Akimara gutorwa, Papa Leon XIV yavugiye ku rubaraza rwa Basilika ya Mutagatifu Petero, yemeza ko Kiliziya ikibasha kumva “ijwi ryoroheje ariko ryuje ubutwari rya Papa Francis,” uwo yasimbuye.
Bamwe mu bakirisito ba Kiliziya Gatorika baganiriye na BBC bemeje ko icyo biteze kuri Papa Leon wa XIV ari ukugarura icyizere mu baturage kandi bakagarura amahoro mu isi.
Iribagiza Agnes Beatha yagize ati: “Icyo twiteze kuri Papa ni uko agomba kumenya isi akatugarurira icyizere, akabasha kuvugana n’abategetsi b’iyi si agahagarika intambara hirya no hino agatuma abana b’Imana twese turyama tugasinzira.”
Abakuru b’ihugu b’atandukanye ndetse na bamwe mu bayobozi bakomeye muri Kiliziya Gaturika bavuze ko bishimiye Papa watowe kandi ko bamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo atangiye.
Perezida wa Leta z’unze ubumwe za Amerika Donald trump yagize ati: “Turashimira Kardinali Robert Francis Prevost, wagizwe Papa. Ni ishema rikomeye kubona ko ari we Munyamerika wa mbere ugizwe Papa. Ni ibyishimo bikomeye, kandi ni Icyubahiro gikomeye ku Gihugu cyacu. Ntegereje guhura na Papa Leo wa XIV, uzaba ari umwanya w’ingenzi cyane!”
Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yashimiye Kiliziya mu butumwa yanyujije kuri X, avuga ko yizeye ko ubupapa bwa Leo “buzafasha mu gukomeza ibiganiro no kurengera uburenganzira bwa muntu. Isi ikeneye icyizere n’ubumwe.”
Izina “Leo” ryahawe Cardinal Prevost wabaye Papa wa 267 rikomoka ku ijambo ry’Ikilatini risobanura “intare,” rikaba rigaragaza imbaraga n’ubutwari.







