Abagize urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kirehe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bajya mu gihugu cya Tanzania, hamwe n’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Ngara muri Tanzania, biyemeje kunoza imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Ibi bigamije gukemura ibibazo bikibangamiye ubucuruzi birimo amakimbirane akunze kuba hagati y’abacuruzi, ubwambuzi, koroshya ibyangombwa byo kwambuka, kurwanya ruswa, ndetse no kunoza uburyo bwo koherezanya amafaranga hagati y’abacuruzi b’impande zombi.
Ibi byaganiriweho ku wa 15 Werurwe 2025, ubwo abikorera baturutse mu Karere ka Ngara bagiriraga uruzinduko mu Karere ka Kirehe. Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzuma uko ubufatanye bwakomeza gutera imbere no gukemura ibibazo byagaragajwe.
Aba bikorera baturutse muri Tanzania ndetse n’abo mu Karere ka Kirehe babanje gusura isoko nyambukiranyamipaka rya Rusumo (Cross Border Market) riherereye ku mupaka wa Rusumo ku ruhande rw’ Rwanda. Barebye imikorere yaryo, banaganira n’abacuruzi bakorera ku mpande zombi kugira ngo bamenye ibibazo bahura na byo.
Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU, abikorera ku mpande zombi bagaragaje ko hari ibibazo bikibangamiye ubucuruzi bwambukiranya umupaka. Gusa, nyuma y’ibiganiro bagiranye, bizeye ko hagiye kubaho impinduka nziza mu mikoranire y’ibihugu byombi.
Chrispine Medard Kamugisha, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Ngara mu Ntara ya Kagera muri Tanzania, yashimye Leta y’u Rwanda ku bw’uburyo ibicuruzwa byaturutse muri Tanzania byemererwa gucururizwa mu Rwanda.
Yagize ati: “Abacuruzi bo muri Tanzania dushimishwa n’uko ibicuruzwa byacu byemererwa gucururizwa hano mu Rwanda. Ubucuruzi ni umusemburo w’umubano mwiza hagati y’ibihugu. Dufite amahirwe akomeye nk’abaturiye imipaka, kandi ndashimira Leta y’u Rwanda ku bw’inkunga iha ubucuruzi bwacu. Twashimishijwe no kubona ko isoko rya Rusumo rifite inyubako zigezweho, aho kuruhukira ndetse n’aho abacuruzi babona ibyo kurya. Iri soko rifitiye akamaro abacuruzi, cyane cyane abakiri bato, kandi dushimishijwe no kubona ko hari abacuruzi batangiye kurikoreramo.”
Yongeyeho ko, nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri imbogamizi zirimo imisoro ihanitse ku bicuruzwa bimwe na bimwe, ndetse n’ibyangombwa by’inzira bikigoranye kubonwa. Gusa, yemeje ko nyuma y’ibi biganiro, hari icyizere cy’uko ibi bibazo bizashakirwa umuti.
Ati: “Hari ibibazo bikibangamiye abacuruzi, cyane cyane ibyangombwa byo kwambuka umupaka n’imisoro y’ibicuruzwa. Twizeye ko ibicuruzwa biva hafi bizagabanyirizwa imisoro kugira ngo ubucuruzi bworohere abacuruzi b’ibihugu byombi. Iyi nama itanga icyizere cy’uko ibi bibazo bigiye gukemuka.”
Ndungutse Jean Bosco, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kirehe, yavuze ko nyuma y’ibi biganiro ubucuruzi bugiye gukorwa neza hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Twemeranyije kunoza ubufatanye ku buryo abacuruzi bazajya bajya muri Tanzania byoroshye, natwe tukaza mu Rwanda mu buryo bworoshye. Twaganiriye ku korohereza abacuruzi kubona ibyangombwa byo kwambuka, harimo no kuganira ku kibazo cya pasiporo itorohereza abacuruzi bato. Ubutumwa twahaye abayobozi b’Akarere ka Ngara butanga icyizere ko hari ikigiye gukorwa. Ikindi ni uko twumvikanye ko ruswa igomba gucika burundu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko uru ruzinduko rugiye gukemura ibibazo byinshi byagaragajwe n’abacuruzi b’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Twabonye umwanya wo kugaragariza abaturutse mu Karere ka Ngara ibibazo abacuruzi bacu bahura na byo iyo bageze muri Tanzania. Twababwiye ko ibibazo by’imikorere n’imikoranire bagomba kubinyuza mu nzira zemewe n’amategeko. Bimwe mu bibazo twagarutseho ni ibishingiye ku buhemu bukorwa n’abacuruzi bamwe na bamwe. Akenshi biterwa n’uko nta masezerano yanditse asinywa hagati y’abacuruzi. Turimo gushaka uburyo ibi bibazo byakemuka burundu.”
Isoko nyambukiranyamipaka rya Rusumo kuri ubu riri gukorerwamo n’abacuruzi bo muri Tanzania n’abo mu Rwanda; gusa abo bacuruzi ku mpande zombi baracyari bake. Ryuzuye ritwaye miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda Frw, rikaba rifite uruhare runini mu koroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania.
Nyuma y’ibi biganiro habaye umukino w’umupira w’amaguru wabereye ku kibuga cya Kirehe ahazwi nko ku Giturusu, warangiye abacuruzi bo mu Karere ka Kirehe batsinze ibitego bibiri kuri kimwe cy’abo mu Karere ka Ngara muri Tanzania.












