Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko hakiri ababyeyi benshi bahishira abateye inda abangavu kugeza naho imwe mu miryango ifite umwana wasambanyijwe yungwa n’uwateye inda uwo mwana mu rwego rwo kubicece, abaturage basabwa gutinyuka bagatanga amakuru.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Mbere ubwo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe hatangizwaga ubukangurambaga bugamije gukumira icyaha cyo gusambanya abana aho hibandwa ku duce turi kure ya sitasiyo za RIB, abaturage barasangwa hasi ku Mudugudu hifashishijwe ibiro ngendanwa biba mu mudoka nini za RIB.
Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “ Uruhare rwa buri wese mu gukumira icyaha cyo gusambanya umwana.”
Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare beretswe uburyo muri aka Karere hakiri ikibazo cyo guhishira abatera inda abangavu, aho mu bana 1600 basambanyijwe kuva muri Nyakanga 2019 kugera muri Kamena 2020 abamaze gutanga ibirego ari 288.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yavuze ko hakiri abaturage benshi bagifite umuco mubi wo guhishira abasambanyije abangavu bikanatuma ubugenzacyaha budakora akazi kabwo neza.
Ati: “Si umwihariko wa Nyagatare gusa ahubwo ni mu Rwanda hose, aho usanga abantu bafite umuco mubi wo guhishira abasambanyije abana ndetse hari naho ugera ugasanga imiryango y’uwasambayijwe n’uwasambanyije barayunze, turasaba ko ubu ng’ubu inzego z’ibanze n’abaturage bahaguruka bakarwanya uyu muco wo guhishira ntabwo bizacika nitudahaguruka ngo tubirwanye twese.”
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bo bavuze ko impamvu habaho guhishira akenshi ngo biterwa n’umuryango w’iwabo w’umwana wasambanyijwe.
Mukamutesi Albertine yavuze ko iyo iwabo w’umwana batabyatuye ngo babibwire abaturanyi ushobora kubivuga bafunga umwe wateye inda wa mwana bakakumerera nabi ngo ubafungishirije umukwe.
Ati “ Bisaba kwitonda ntabwo ari ugupfa kuvuga hari ubwo imiryango yiyumvikanira nubwo tutabishyigikiye, rero iyo ugiye kubatanga hari ubwo uhinduka umwanzi ugasanga umudugudu wose barakwita umugambanyi, hakenewe kwigisha abaturage bose bakumva ko ibyo kumvikana bidakwiriye.”
Undi mugore utifuje ko izina rye rigaragara yagize ati “ Leta niyongere imbaraga mukwigisha umuco wacu kuko byose birapfira ku kuba abantu batakigira umuco, burya umugabo ujya gusambanya umwana abyaye nta kindi aba yabuze uretse umuco nibabanze rero bigishe ababyeyi indangagaciro no kwiyubaha ibindi bizagenda biza.”
Uyu mugore yavuze ko ibibazo byose byakemukira mu muryango mu gihe umubyeyi yaganiriye n’abana be akamenya ababavugisha bose nibyo bapanga.
Intara y’Iburasirazuba iyoboye izindi mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda buri mwaka, RIB igaragaza ko abatanga ibirego bakiri bake cyane aho muri uyu mwaka bakiriye ibirego 1450.







