Guhera tariki 14 Mutarama 2024, Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya kaminuza bya Kibungo bigiye kuyoborwa n’umuyobozi mukuru mushya witwa Dr.Munyemana Jean Claude wasabwe guteza imbere ikijyanye na serivise zinoze na we agahamya ko azazishyira ku rwego nk’urwa CHUB na CHUK.
Ibi byagarutsweho ubwo ku bitaro bya Kibungo haraberaga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Dr.Gahima John wari usanzwe ayobora ibi bitaro n’Umuyobozi mushya ibi bitaro byahawe ariwe Dr.Munyemana Jean Claude wari usanzwe ayobora Ibitaro bya Kirehe.
Iradukunda Joseline wo Kagari ka Rujambara, mu Murenge wa Rurenge, MUHAZIYACU yamusanze muri bino bitaro yaje kwivuza maze agira icyo asaba uyu muyobozi mukuru mushya.
Aragira ati “Bajya baduha serivise inoze kuko hari igihe isaha zigera ntitubone abadufasha nk’uko bikwiye, umurwayi serivise ashaka bakazimuhera ku gihe kuko hari igihe umuntu ahamara iminsi ibiri cyangwa itatu kandi yaje yivuza ataha.”
Umwe mu bakozi akaba ari n’umuyobozi w’abaforomo n’ababyaza mu bitaro bya Kibungo, Kayitesi Fawurata yijeje umuyobozi mushya imikoranire myiza.
Ati “Hari aho asanze ibitaro byari biri ku rwego aho twafatanyije n’ubuyobozi ucyuye igihe, nk’umuyobozi mushya abakozi b’ibitaro turamwizeza ubufatanye cyane ku mitangire ya serivise, ku buryo bwo kwakira abarwayi batugana, guhana amakuru nk’uko yabyifuje kandi ku gihe agamije gutanga serivise nziza ku barwayi batugana.”
Kayitesi yavuze ko bamwizeza ko inama yabagiriye n’izo bagiye bagirwa n’abandi bayobozi batandukanye bazazikurikiza mu rwego rwo kugeza ibi bitaro ku rwego bifuza.
Umuyobozi mukuru mushya w’ibitaro bya Kibungo, Dr. Munyemana Jean Claude, yagize ati: “Ni nshingano nakiriye neza nk’uko nabimenyeshejwe na Minisiteri y’Ubuzima, kandi niteguye no gukora imirimo neza igendanye n’inshingano z’ibitaro ku rwego rwigisha ku rwego rwa kabiri rwa Kaminuza.”
Dr. Munyemana yakomeje agira ati: “Mu bitaro bitandukanye, ibigo Nderabuzima, poste de sante hari ahantu hagenda havugwamo serivise itanoze itameze neza kandi mu by’ukuri ibitaro n’andi mavuriro yose biriho kugira ngo dutange serivise z’ubuzima nziza kandi zihuse zibereye Abaturarwanda.”
Yongeye ati: “Niyo mpamvu mbona nk’agashya nzanye nuko ndafatanya n’abandi bakozi nsanze, dukurikirana tureba ibyo abaturage batunenga ni ibihe, twabikosora gute ariko kandi tujyane n’umurongo mugari Minisiteri yahaye ibitaro bya Kibungo by’uko byigisha ku rwego rwa kabiri rwa Kaminuza bivuze ko bikwiye kuba bitanga serivise zo ku bitaro byo rwego rwigisha.”
“Ariko by’umwihariko mpabwa izi nshingano nasabwe ko na serivise dutanga zikwiye kuzamuka, serivise dutangira Kibungo zikaba zisa nk’izitangirwa CHUK na CHUB ndetse n’ahandi, birumvikana ntitwahita tubigeraho aka kanya ariko intumbero ngari y’ibi bitaro nuko bitanga serivise nziza abatuye Akarere ka Ngoma n’uturere tugakikije ntibakomeze kujya guherebwa serivise kure.”
Yabwiye abakozi b’ibitaro bya Kibungo ko aje kugira ngo bafatikanye ibitaragerwaho babashe kubikorana ndetse yavuze ko abaturage basaba serivise bagakomeza guhabwa serivise nziza n’ahari ibibazo ko bagomba kubigaragaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yagize ati “Dr. Gahima turamushimira cyane ku bikorwa byinshi yagezeho hamwe n’abo bakorana, urugendo twajyanyemo rurerure rw’ibikorwa bitandukanye tumwifuriza ko ibindi agiyemo yazagira amahoro, ariko tunaha ikaze umushya.”
Mapambano yakomeje agira ati: “Turamuha impanuro ko hari aho mugenzi we yari agejeje na we agomba gukomerezaho cyane ko ari bitaro biri kuzamuka byabonye icyo bita ‘Level one’ bijya ku rwego rwa kabiri rw’ibitaro byigisha bya kaminuza ariko bari mu rugendo rwo kugira ngo bemererwe urwego rwa gatatu; ibyo rero byose birasaba ko abantu bagumya gufatanya hamwe.”
“Icyo twamuganirije, twanavuze ni ukunoza cyane, gukomeza kwita kuri serivise ku barwayi, kwita ku bigo Nderabuzima n’amavuriro y’ibanze, akazikurikirana n’abo bakorana, ariko tukabimubaza nk’umuyobozi ko akomeza kuba hafi ibyo bintu byose bijyanye n’ubuzima.”
Mu Karere ka Ngoma habarurwa amavuriro y’ibanze 28 arimo 12 mashya ariko adakora, habarurwa kandi ibigo nderabuzima 17 n’Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya kaminuza bya Kibungo.
Ibitaro bya Kibungo byatangiye 1932 ari ahantu hatangirwa imiti(dispensary), 1935 biba ibitaro by’abaturage, 1984 biba ibitaro bya mbere byaguwe n’abantu bo muri Repubulika y’Ubushinwa,
Muri 2014 byabaye Kibungo Referral hospital naho muri 2022 biba ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya kaminuza. Bifite abaganga b’inzobere 22, abaforomo 141, ababyaza 31 n’abandi batandukanye.














