Abaturage bo mu Kagari ka Gihengeri ho mu Murenge wa Mukama bavuga ko ivuriro bubakiwe(Postes de Santé), ryabafashije kubona serivisi z’ubuzima hafi yabo, bakaba batagikora ingendo ndende bajya kwivuza.
Ni ivuriro ryatangiye gukora muri 2022, rifatwa nk’igisubizo cy’urugendo rurerure bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuzima mu Murenge wa Nyagihanga ho mu Karere ka Gatsibo.
Musengimana Florence, umwe mu baturage, yagize ati: “Ubundi twajyaga dukora urugendo rw’ibirometero byinshi tugana ivuriro rya Nyagihanga cyangwa irya Nyagahima, ahantu byibura twakoreshaga amafaranga y’urugendo 4000Frw kugenda no kugaruka. Ariko ubu, iri vuriro riri hafi yacu, turanyaruka, yewe na n’ijoro iyo nk’umwana afashwe ntiturindira ngo buke kuko nkanjye nta n’imitona 10 ngo mbe mpageze.”
Maniragaba Jean d’Amour, we yavuze ko kuba ivuriro ryari riri kure yabo byatumaga benshi batajya kwivuza, bikaba byarabagiraho ingaruka, ati: “Hari ubwo umuntu yabaga arwaye ariko akareka kujya kwa muganga kubera urugendo rurerure, rimwe na rimwe bikabaviramo kuzahara. Twatakazaga amafaranga menshi yo gutega imodoka cyangwa moto ngo tugere kwa muganga, ariko ubu ibyo byose byarakemutse, kubona ubuvuzi biroroshye cyane.”
Uwamahirwe Emeline, umubyeyi uturiye iri vuriro, yavuze ko ryaziye igihe ku babyeyi batwite, ati: “Abagore batwite twajyaga duhura n’imbogamizi nyinshi zo kugera kwa muganga ku gihe, rimwe na rimwe bigatuma hari ababyarira mu nzira cyangwa mu ngo zabo bitewe n’igihe ibise bibafatiye. Ariko ubu, igihe icyo ari cyo cyose igise cyagufatira uhita ugera kwa muganga.”
Meya w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen avuga ko iki ari igikorwa kigamije guteza imbere imibereho mwiza y’abaturage, ati: “Natwe twishimiye ko abaturage batagikora urugendo rurerure bajya kwivuza. Ni intambwe ikomeye mu kwita ku buzima bw’abaturage bacu no kubegereza serivisi z’ubuzima.”
Iri vuriro rya Gihengeri rihurirwaho n’abaturage bo mu tugari turimo Gatete, Gihengeri na Murambi yo muri Nyagihanga ho mu Karere ka Gatsibo.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare hari amavuriro y’ibanze [Postes de Santé] 87 ziri mu tugari dutandukanye. Intego ni ukubaka izindi kugira ngo mu tugari 106 tugize Nyagatare buri Kagari kabemo ivuriro ry’ibanze.








