Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwijeje abaturage ko ingo zari zisigaye zitarabona amashanyarazi zigiye kuyahabwa mu mushinga bafatanyijemo n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi-REG.
Hirya no hino mu Karere ka Kayonza hatangiye igikorwa cyo kwakira ibitekerezo bizashyirwa mu igenamigambi, n’ingengo y’imari n’imihigo bya 2025/2026, mu Murenge wa Rukara mu Kagari ka Rukara iki gikorwa cyahujwe n’inteko z’abaturage kitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne.
Bimwe mu byifuzo byatanzwe n’aba baturage hari icy’amashanyarazi ataragera ahantu hose, aho bayabonye ariko afite imbaraga nke ndetse n’ibindi birebana n’ibikorwaremezo,
Nkunzuwimye Emmanuel ni umwe muri aba baturage yagize ati: “Dufite ikibazo cy’amashanyarazi hari aho ataragera n’aho twayabonye umuriro uracyari mucye, nk’ubu hari aho twishyize hamwe dukurura amashanyarazi mu mudugudu wa Butimbo umuriro wacu ni muke.”
Nshimiyimana Jean Claude na we yagize ati: “Hari abaturage bishyize hamwe ngo babone amashanyarazi ariko ubu ntibirakunda kandi ubushobozi turabufite, dukeneye inkunga yanyu natwe tukabigiramo uruhare.”
Ku ngingo y’amashanyarazi, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yagize ati: “Hari umushinga dufatanyijemo na REG kandi ugomba gutangirana n’uku kwa 12(Ukuboza 2024), uyu mushinga uzaha ingo ibihumbi 25 amashanyarazi, mu gihe izi ngo zose zaba zigezweho n’amashanyarazi nta muturage waba asigaye adafite amashanyarazi.”
Mu Karere ka Kayonza muri rusange kugezaho abaturage amashanyarazi biri ku kigero cya 77,8% aha harimo amashanyarazi yo ku miyoboro mugari ndetse n’aboneka ku bundi buryo harimo nk’imirasire y’izuba.








