Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda Ozonnia Ojielo yashimye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu butabera no guhuza abantu bitabaye ngombwa ko bagana mu nkiko,avuga ko bishimishije nk’Igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere, ubwo mu Karere ka Nyagatare haberaga umwiherero w’iminsi ibiri ku nshuro ya cumi w’abafite aho bahuriye n’ubutabera,ubwiyunge,uko amategeko ashyirwa mu bikorwa n’ituze ry’abaturage.
Ozonnia Ojielo yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije ariko ko hagikenewe gukora ibintu mu buryo butandakanye n’abafatanyabikorwa bakabigiramo uruhare.
Yagize ati” Turabona ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu bimwe n’ubwiyunge no kubanisha abantu, ibihugu byose bigomba gushyiraho komisiyo yo kubanisha abantu nk’uko u Rwanda rwabikoze kandi tuzakomeza kugenzura uko bikorwa. Tugomba kureba uko abaturage badafite amahirwe n’ubushobozi bafashwa ndetse tukubaka ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ubutabera bugere kuri bose.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda( UNDP), Fatmata Lovetta Sesay yavuze ko yishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho birimo kurandura ubukene kandi ngo kuburandura bisaba ubutabera kuri bose ariyo mpamvu bafasha inzego z’ubutabera mu Rwanda.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rugeze ku ntera ishimishije mu butabera ariyo mpamvu rubasha gutegura umwiherero nk’uyu kandi ngo hari ibihugu bidashobora gutegura uwo mwiherero bityo ngo ni icyitegererezo mu bihugu bya Afurika.
Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel we yavuze ko hari byinshi bikorwa mu butabera ariko ngo uko bagenda bakora byinshi ni nako abantu bagira icyizere mu butabera rimwe na rimwe abantu bakabura umwanya wo gucyemura impaka baba bafite kubera icyizere baba bafitiye ubwo butabera ngo ari nabyo bitera ubucucike bw’imanza mu nkiko.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Ntezilyayo Faustin yavuze ko bareba niba amategeko bashyizeho akurikizwa kandi ngo bagomba gukuraho imbogamizi zikigaragara.
Yagize ati” Ubutabera bwacu bugomba gushaka udushya tugezweho tugamije gutanga ubutabera ku baturage bacu twifashishije ikoranabuhanga.”
Politiki yo gukemura imanza hatisunzwe inkiko mu Rwanda imaze gukemura imanza zirenga ibihumbi 13 zacyemuwe zitageze mu nkiko ndetse hari n’imanza mbonezamubano zisaga 3000 abacamanza bakemuye mu bwumvikane hagati y’abakoze icyaha n’abagikorewe batagannye inkiko.










