Mu isiganwa ry’amagare rya ‘Kirehe Race’ abitwaye neza mu basiganwe mu cyiciro cy’abatarabize umwuga, bakoresheje amagare asanzwe azwi nka ‘Matabaro’ basabye ko impano yabo yaterwa inkunga, ku buryo nabo bazaba abatwara igare by’umwuga; bikabateza imbere.
Basiganwe mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga aho abakinnyi bagera kuri 95 barimo abagore batatu, bo mu mirenge 12 igize aka karere, aho bakoresheje amagare asanzwe azwi nka ‘Matabaro’.
Bazengurutse inshuro eshatu, kuva ku Karere, bakamanuka Rutonde bagakatira ku kazu k’amazi, bagakatira imbere ya East Gate Hotel bakazamuka bagaruka ku Karere; urugendo n’ibirometero 11.7.
Muri iki cyiciro Nsabimana Athanase w’imyaka 23, wo mu Murenge wa Kirehe, ni we wabaye uwa mbere mu bagabo.
Yagize ati: “Nahembwe kandi biranshimishije. Ibanga nakoresheje ni uko nahagurutse mu ba mbere kandi nari mfite intego yo gutwara umwanya wa mbere. Mba nifuza ko bibaye byiza nkabona ikipe yamfata cyangwa wenda nk’inaha bakajya bategura amarushanwa kenshi najya nitabira kandi byanteza imbere.”

Uyu Nsabimana ubwo hategurwaga ‘Gisaka Race’ muri 2022 ariyo yaje guhindura izina ikitwa ‘Kirehe Race’ nabwo yari yasiganwe ariko bwo ntiyabasha gutsinda muri batatu ba mbere, kuko icyo gihe yabaye uwa 5.
Mukabikorimana Laetitia w’imyaka 20, wo mu Murenge wa Kirehe, ni we waje ku mwanya wa mbere mu bagore batatu bahatanye muri iki cyiciro, ni na we wari wasiganwe wenyine mu bakobwa muri 2023.
Yagize ati: “Igare mba numva rindi mu maraso, nta rindi banga nkoresha uretse kuba mba numva nifitiye icyizere, kandi n’umubiri muzima narinze ibiyobyabwenge. Numva tubonye abadutera inkunga, nkanjye navamo umukinnyi utware igare by’umwuga.”

Murekatete Devotha wabaye uwa 2 mu bagore batatu basiganywe, ni umubyeyi w’abana batatu, ubu ufite imyaka 35, ni uwo mu Murenge wa Musaza, yagize ati: “Igare ndarikunda cyane, nditwara nka siporo kandi numva habonetse inkunga nanjye nubwo nkuzemo naba umukinnyi w’umwuga.”
Icyo abo n’abandi batari bake bari mu cyiciro cy’urubyiruko mu Karere ka Kirehe bahurizaho ni uko kuba hategurwa iri siganwa ry’amagare ari ibintu bishimira, icyakora bagasaba ko hashyirwa imbaraga mu guteza imbere impano nshya zo gutwara igare ziri mu bakiri bato.
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yasobanuye impamvu iyo hateguwe Kirehe Race hanashyirwamo icyiciro cy’abatarabigize umwuga bo muri aka karere.
Ati: “Ubu iki cyiciro iyo giteguwe ni ukureba impano z’abakinnyi, ariko tuba dufite amakipe atandukanye n’abahagagaraiye ayo makipe, nabo hari uburyo areba abafite izo mpano bakaba baziteza imbere.”
Yakomeje agira ati: “Mu rwego rwo gushyiraho ikipe y’akarere ntabwo turabigeraho kuko umukino w’amagare hari byinshi usaba, ibikoresho,…ariko turashyiraho uburyo bwo gutangira kubakurikirana, tureba uburyo abafite impano bahugurwa bakiri bato kugira ngo bashobore kwinjira muri uyu mukino; turacyavugana n’abafatanyabikorwa batandukanye ngo tuzamure impano y’urubyiruko rwacu.”
Muri aba 95 basiganwe batarabigize umwuga, harimo abo mu nkambi ya Mahama, ndetse n’imirenge yose 12 igize Akarere ka Kirehe yari ihagarariwe.










