Perezida mushya w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, mu Karere ka Nyagatare akaba n’umujyanama mu Nama Njyanama y’aka Karere, Rugema Emmanuel yavuze ko azibanda mu gukora ubuvugizi hakubakwa inganda zikora ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’izikora imyenda mu rwego rwo guhanga imirimo myinshi ku rubyiruko.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, ubwo yari amaze kurahirira kuba Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyagatare imbere ya Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare Gisaro Jean Paul n’Umwanditsi Mukuru warwo Uwitonze Célestin.
Rugema Emmanuel yabwiye MUHAZIYACU ko imigabo n’imigambi ye irimo kubaka kubaka Umujyi wa Nyagatare mu buryo bugezweho, yavuze ko kuba ari Umujyi wunganira Kigali kandi urimo ubuhinzi n’ubworozi yumva bagiye gushishikariza abashoramari kuza bagashora imari yabo mu nganda zikora iby’ubuhinzi n’ubworozi.
Yavuze ko kandi afite n’izindi ngamba z’ubukerarugendo aho bafata ishyamba ryo ku Muvumba bakarikoramo icyanya kirimo inyamaswa zisurwa.
Ati” hazanabaho gutegura inama z’ishoramari dufatanyije n’Akarere na Njyanama, hakabaho n’ikindi gitekerezo cyo gushyiraho ibyanya bitanyuramo imodoka( car free zones) tuyishyizeho niho urubyiruko ruzabonera akazi kandi n’ubucuruzi bwatera imbere nk’uko n’indi mijyi nka Kigali babikoze.”
Yakomeje avuga ko kandi nk’umwubatsi wabigize umwuga azashishikariza abashoramari kubaka uruganda rukora imyenda kuko rutanga akazi kenshi ndetse ngo hanakenewe kubakwa amahoteli menshi. Yavuze ko mu Mujyi wa Nyagatare harimo ibibanza bitubatse kugira ngo wa mukerarugendo waje abone aho arara kandi abashoramari bakagira umuco wo gukora amasaha 24 kuri 24 mu rwego rwo gutanga serivisi nziza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne yasabye Perezida mushya wa PSF gufatanya n’abandi bajyanama bagateza imbere ishoramari kugira ngo umutungo uzamuke nk’Akarere kunganira Kigali ndetse n’imisoro yinjizwa mu Karere yiyongere.
Perezida mushya w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyagatare, Rugema Emmanuel yasimbuye Kamurase Laurent. Kuri ubu abigize uru rugaga bishimira kuba basigaye bahagarariwe mu nzego zifata ibyemezo bikaba bibatera imbaraga zo guteza imbere ibikorwa byabo.









