Abagore bibumbiye mu itsinda ryitwa ‘Berwa Kiyanzi’ bakorera ibipapu, imitako n’ibindi bikorwa bitandukanye by’ubukorikori mu Kagari ka Kiyanzi, mu Murenge wa Nyamugari bahamya ko kwishyira hamwe bagahuza imbaraga no gutinyuka gushora imari ari ibanga ryo gutera imbere.
Bikubiye mu buhamya, Umuyobozi w’iryo tsinda witwa Murorunkwere Martine w’imyaka 57 yatanze mu kiganiro MUHAZIYACU yagiranye na we.
Asobanura ko kuva itsinda ryabo rya ‘Berwa Kiyanzi’ rigizwe n’abagore 25 ritangiye gukora mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 yaba we n’abagore bagenzi be barigize, batumvaga akamaro ko kwishyira hamwe; ku buryo habayeho kubanza kwigishwa.
Yagize ati: “Twumvaga hari amatsinda yandi y’abagore biteje imbere, hanyuma tukibaza tuti se twe ni gute twagera ahantu twagaragariza ibyo dukora, bikamenyekana, hanyuma tukiteza mbere kuko hari harimo abahuguwe mbere nkanjye nari nzi gukora ibi bikapu by’amasaro; ariko n’ibi bikorwa dukora twagombaga kubyagura, tukongeramo ibindi.”
Murorunkwere asobanura ko nyuma yo kugira imyumvire imwe no kwishyira hamwe, bakaba itsinda, batangiye guhuza ubushobozi buke bari bafite batangira bagura ibikoresho by’ibanze bakoramo ibikapu, kandi umusaruro batangiye kuwubona kuko baherutse no kwitabira imurikagurisha ritegurwa n’Intara y’Iburasirazuba ryabaye kuva tariki 17 Kanama kugera 03 Nzeri 2024.
Yagize ati: “Nyuma y’uko twishyize hamwe, ubu ibi ni ibikorwa byacu bya mbere, ariko turashaka kubishyiramo imbaraga rwose. Mu minsi ishize twabashije kwitabira Expo y’Intara nk’itsinda ryacu kandi ibyo dukora byarakunze biragurwa. Ubu twatangiye gukora n’indabo, tugakora n’inigi z’abageni; mbese turashaka kwaguka.”
“Ubu tubikora ari nk’ishoramari kuko dushora amafaranga, tukarangura ibikoresho, tukicara tugakora, hanyuma tugacuruza, nubwo tutaragera ku rwego wenda rushimishije cyane ariko mu kugerageza kwacu twe turabona ko ibi bintu dukora bikunzwe; kandi ni umusaruro wo kwishyira hamwe no gutinyuka nk’abagore.”
Murorunkwere avuga ko babona ibikibangamiye iterambere rya bamwe mu bagore ahanini ari ukwitinya, gutinga gushora imari n’ubumenyi buke; ati: “Imbogamizi abagore bagifite ni uko hari abatarasobanukirwa kugira ngo bashore imari, abenshi batinya gushora imari, akumva azahomba ariko mu by’ukuri iyo washoye kandi ukaba wateguye umushinga wawe neza; ntabwo uhomba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere avuga urugendo rwo gushishikariza abagore kwitinyuka no kwishyira hamwe rukomeje.
Ati: “Iyo turi kuganiriza inzego z’abagore, mu nteko rusange mu midugudu n’ahandi mu rugendo rwo kubakangurira kwitinyuka, uwumva ko atajya mu kimina, mu itsinda; abo turacyari kubaganiriza tugakoresha na bagenzi babo bateye intambwe bakaza bagatanga ubuhamya bikabera ba bandi bakitinya, inzira nziza yo kwitinyuka tugakomezanya urugendo rwo guteza imbere umugore.”
Mu itsinda ry’abagore rya ‘Berwa Kiyanzi’ rikorera mu Murenge wa Nyamugari agakapu gato gakozwe mu masaro bakagurisha 5000Frw, igikapu kinini cy’amasaro bakakigurisha 15000Frw; kandi ngo biragurwa.







