Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko umuturage aho yaba atuye hose, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro, adakwiye gukora urugendo rurengeje metero ziri hagati ya 400 na 500, ajya gushaka amazi meza.
Ni ibyavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, nyuma y’uko we n’umuyobozi w’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura no gukwirakwiza amazi mu Rwanda WASAC, Prof. Omar Munyaneza, basuye ahari gukorerwa imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi y’ikiyaga cya Muhazi.
Biteganijwe ko amazi y’uru ruganda azagezwa ku baturage batuye mu Mirenge 12.
Nyuma yo gusura uru ruganda, Sekanyange yabwiye Muhazi Yacu ko abaturage bo mu Karere ka Gatsibo batazongera kujya bavunika bajya gushaka amazi meza kure.
Yagize ati: “Imirimo y’ahari kubakwa uruganda rutunganya amazi y’ikiyaga cya Muhazi irimo iragenda neza, ntabwo dushaka ko abaturage bacu bazajya bajya gushaka amazi meza kure. Kuri ubu icyiciro cya mbere cyo kubaka uru ruganda kirimo kiragana ku musozo, hagatangira icyiciro cya kabiri ndetse hazaza n’icyiciro cya gatatu.”
Yakomeje agaragaza ko uru ruganda atari rwo rwonyine ruzatanga amazi meza mu Karere ka Gatsibo, ahubwo ko hari kwagurwa n’indi miyoboro y’amazi hirya no hino mu Karere.
Ati: “Hari umuyoboro w’amazi wa Minago ubu turi kwagura, aho amazi yawo turi kuyajyana mu Mirenge ya Rugarama, Rwimbogo na Gitoki, kuko nibo bafite ikibazo cya mazi cyane. Hari kandi n’undi muyoboro w’amazi wa Busetsa mu Murenge wa Kageyo na wo turi gutunganya, ugeze ku kigero cya 70%, vuba aha uraba wuzuye neza. Si iyo gusa, kuko hari n’isoko ya Gihengeri nayo duteganya kwagura ku bufatanye n’abafatanyabikorwa. Turateganya ko nibura mu mwaka utaha nta muturage uzaba ufite ikibazo cy’amazi meza.
Sekanyange aramara impungenge abaturage b’i Gatsibo bavuga ko bavoma amazi mabi, by’umwihariko abo mu Mirenge ya Gitoki na Rwimbogo bari bamaze iminsi mike bavuga ko kuvoma amazi mabi bibagiraho ingaruka nyinshi, zirimo n’uburwayi buturuka ku mwanda.
Kayonde Bosco, utuye mu Murenge wa Gitoki, agira ati “Hano tuvoma amazi mabi, nkanjye mperuka kunywa amazi ya robine mfite imyaka 14 none ndi mu myaka 30, kuva icyo gihe imiyoboro yarangiritse ntiturongera kubona amazi meza.”
Mukakarisa Goreta yagize ati: “Ubu tuvoma amazi ari mu muferege wa Rwangingo, ubu twirirwa kwa muganga tujya kwivuza inzoka, bakwiye kuduha amazi meza natwe tukishima.”
Mu Karere ka Gatsibo, igipimo cy’abagerwaho n’amazi meza ni 78%. Biteganijwe ko uru ruganda ruri kubakwa mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, nirumara kuzura abaturage bazaba bafite amazi meza bazagera ku 100%, kandi bayakura ahabegereye. Biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye asaga miliyari 7 Frw.








