Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda [FERWACY] rifatanyije n’Akarere ka Kirehe bateguye isiganwa ry’amagare ‘Kirehe Race’ rizaba mu mpera z’icyumweru gitaha kuva tariki 19-20 Ukwakira 2024, rigiye kuba ku nshuro ya 3 ndetse ingengabihe yaryo ikaba yatangajwe.
Amakuru MUHAZIYACU ikesha FERWACY ni uko ku wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira, saa saba z’amanywa ikipe y’abagabo izagahurukira mu Mujyi wa Kigali kuri BK Arena, banyure Kigali Parents School, basoreze isiganywa i Kirehe ahareshya n’ibirometero 135.
Kuri iyi tariki no kuri iyo saha kandi Ikipe y’Ingimbi[Abasore batarengeje imyaka 19] n’abakobwa bakina nk’ababigize umwuga bazahagurukira mu Mujyi wa Rwamagana barekeza i Kirehe; ahareshya n’ibirometeri 85.
Ikipe y’abangavu[Abakobwa batarengeje imyaka 19] kuri iyo saa kandi izahagurukira mu Mujyi wa Kayonza berekeza i Kirehe, ahareshya n’ibirometero 69.
Ku wa Gatandatu amakipe yose azarara i Kirehe
Amakipe yose y’abasiganwa mu babigize umwuga azarara mu Karere ka Kirehe ku wa Gatandatu, maze ku Cyumweru tariki 20 Ukwakira, mugitondo, isiganwa ribere mu Karere ka Kirehe, aho amakipe mu byiciro bitandukanye azasiganwa azenguruka imbere muri aka Karere mu buryo bukurikira; aho guhaguruka bizajya bibera ku cyicaro cy’Akarere ka Kirehe.
Saa mbiri za mugitondo[8:00AM], abazatangira basiganwa ni abatarabigize umwuga bazakoreshwa amagare asanzwe azwi nka ‘Matabaro’ atari aya siporo bazazenguruka inshuro eshatu mu nzira yateguwe mu Mujyi w’Akarere ka Kirehe ahareshya n’ibirometero 11.7. Iki cyiciro kibaho hagamijwe ahanini gutoranya ababa bafite impano mu mukino w’amagare.
Saa tatu za mugitondo[9:00], hazakurikiraho gusiganwa ikipe y’Abangavu mu babigize umwuga, bazenguruke inshuro eshanu; bakore urugendo rw’ibirometero 19.5.
Nyuma y’iminota ibiri iyo kipe ihagurutse, saa tatu n’iminota ibiri[9:02], indi kipe y’Ingimbi n’iy’abakobwa basiganwa barabigize umwuga zizahaguruka bazenguruke inshuro 8 bakore urugendo rureshya n’ibirometero 31.2.
Saa tatu n’iminota ine[9:04], nibwo hazahaguruka ikipe y’abagabo n’abasore basiganwa babigize umwuga, bazahagurukira ku cyiciro cy’Akarere ka Kirehe berekeza ku mupaka wa Rusumo, bagaruke ku Karere, noneho bazenguruke mu mujyi wa Kirehe; urugendo rureshya n’ibirometero 69.5.
Ni ku nshuro ya 3 hagiye kuba iri siganwa ngarukamwaka rya ‘Kirehe Race’.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe busobanura ko rifite intego zirimo kugaragaza impano nshya mu mukino w’amagare, guteza imbere izihari, kumenyekanisha Akarere ka Kirehe n’amahirwe akarimo, gutanga ibyishimo ku baturage no guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi muri aka karere.
Abinyujije kuri X, kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yamenyesheje ko irushanwa rya ‘Kirehe Race’ rigiye kongera kuba; kandi abazaryitabira mu byiciro bitandukanye bose bahawe ikaze.







