Abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Bugesera biyemeza kurushaho gushyira imbaraga mu bufatanye mu bikorwa byo kuvura no komora ibikomere by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu matsinda ya mvura nkuvure.
Byagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2024, ubwo abagize iri huriro bahuriraga mu nama ngarukamwaka ifite insanganyamatsiko igira iti: Indangagaciro na Kirazira, Isôoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere mu bikorwa byo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, agaragaza uruhare bagize mu komora no kuvura ibikomere by’abaturage bikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: Turashimira abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubumwe n’Ubudaheranwa bagize uruhare mu gushaka abagifite ibikomere bishingiye ku mateka bakabafasha kubivura no kubyomora . Hari kandi intambwe yatewe mu kugaragaza ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tukabafasha kuyishyingura mu cyubahiro.”
Meya mutabazi yakomeje asaba abagize iri huriro ndetse n’abafatanyabikora ubufatanye mu bikorwa byo kwimakaza ubumwe.
Angelina Muganza, ni umwe mu bagize Umuryango Unity Club Intwararumuri wari birabiriye ibiganiro byabereye muri iri huriro, yagaragake intego nyamukuru yatumye iri huriro rishyirwaho.
Ati: “Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ni urubuga ruhoraho ruhuza abahoze ari abayobozi, n’abayobozi bari mu nshingano muri iki gihe aho abarigize bungurana ibitekerezo ku bikorwa byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bakanasesengura ibyabangamira ubumwe no kubifatira ingamba.”
Akarere ka bugesera kandi gatangaza ko bishimira ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rwanditswe mu murage w’isi, bikaba bizafasha cyane mu guhamya ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri aka Karere habarurwa amatsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa asaga 30, ni ukuvuga byibura amatsinda abiri muri buri Murenge. Hihongeraho kandi n’andi matsinda aboneka mu bigo by’amashuri atangirwamo inyigisho y’Ubumwe n’Ubudaheranwa.







