Abayobozi mu Karere ka Nyagatare barimo urubyiruko n’abikorera bagaragaje ibikwiye gukorwa ngo Umujyi wa Nyagatare utere imbere, bishingiye ahanini ku kumenyekanisha igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi ndetse n’ibikorwa bihakorerwa.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 mu mwiherero wahuje abayobozi b’Akarere ka Nyagatare n’abafatanyabikorwa bako ku nsanganyamatsiko igira iti” kwimakaza iterambere ku baturage binyuze mu guhanga udushya.”
Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyagatare cyemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere tariki 20 Kamena 2022 nyuma kiza no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Ubuso bw’umujyi nyirizina buri kuri metero kare 67.1% bukaba buri mu Midugudu 17 yo mu Mirenge ya Nyagatare, Tabagwe na Rwempasha ariko biteganyijwe ko uyu mujyi uzagukira no mu Mirenge ya Rukomo, Mimuri, Karangazi, Rwimiyaga na Matimba cyane cyane ku miturire.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred, yavuze ko iki gishushanyo mbonera gifite ahagenewe ubucuruzi,inganda, imuturire n’ibikorwa by’imyidagaduro ariko ngo hakenewe imbaraga nyinshi mu ishyirwa mu bikorwa ryacyo kuko usanga inganda n’ibikorwa by’imyidagaduro bitagera ku mubare usabwa.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera, PSF mu Karere ka Nyagatare Rugema Emmanuel, yasabye ko habaho ubufatanye n’ubuyobozi ibibanza biri mu Mujyi wa Nyagatare bitubatse bikubakwa kuko biteza imbere ubucuruzi no guhanga imirimo, ikindi yasabye ni ugushyira ibikorwa remezo by’imihanda no gukatamo ibibanza ngo kuko byareshya abashoramari.
Rugema yongeyeho ko hakenewe kureshya abashoramari batandukanye bakabahuriza hamwe hagamijwe kubereka amahirwe ari muri Nyagatare bakabasha kuhazana ibikorwa byabo ndetse n’abikorera bo muri Nyagatare ubwabo bakishyira hamwe bakuba izindi nganda zizatanga imirimo ku baturage.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyagatare, Katurebe Moses we yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abikorera guha urubyiruko umwanya mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cyane cyane mu bikorwa by’ubucuruzi.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson we yagize ati” Icya mbere turashaka kumenyekanisha igishushanyo mbonera cy’Umujyi wacu, haba mu baturage bacu no hanze y’Akarere abantu bakamenya amahirwe arimo, icya kabiri ni ukubaka ibikorwaremezo bijyanye nacyo kandi bigomba gutangira muri uyu mwaka ni ukongera icyanya cy’inganda, tukanacamo imihanda n’amazi.”
” Turanasaba Komite Nyobozi gushyira imbaraga mu gutanga serivisi zorohereza abashoramari igihe baje gusaba ibyangombwa cyangwa se kubona amazi, turifuza ko byihuta, icya gatatu tubasaba ni ugushyiraho ingamba zo kureshya abashoramari ariko icy’ingenzi ni uko dushaka ko abantu bamenya amahirwe ari muri Nyagatare.”
Ikindi cyafasha Umujyi wa Nyagatare gutera imbere gikunda kuvugwa cyane n’abashaka serivisi muri uyu mujyi,ni ukukora ubukangurambaga bwo gutanga serivisi igihe cyose abacuruzi ntibagafunge aho bakorera hakiri kare cyane nijoro bakumva ko no gukora amasaha 24 kuri 24 bishoboka.








