Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashimye abanyeshuri 81 barangije amasomo y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Ishuri Rikuru ry’ubuhinzi burengera ibidukikije,RICA, abasaba gufasha abahinzi kubukora kinyamwuga no kwihangira imirimo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ku banyeshuri 81 barangije amasomo mu Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije RICA.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yibukije abarangije muri iyi Kaminuza ko ubuhinzi burengera ibidukikije ari ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye.
Ati: “Akamaro k’ubuhinzi burengera ibidukikije mu iterambere rirambye ntabwo gashobora kwirengagizwa. Nk’uko byagaragaye mu cyerekezo cyacu 2050, u Rwanda rwiyemeje gushora mu buhinzi bugezweho kugira ngo ruzamure umusaruro no kwihaza mu biribwa.”
Yakomeje avuga ko kandi urwego rw’ubuhinzi ari inkingi ya mwamba mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, bityo ubuhinzi bugomba gukorwa mu buryo bujyanye n’igihe.
Ati: “Birumvikana, ntabwo twagera ku cyerekezo 2050 mu buryo bwuzuye, tudahinduye urwego rw’ubuhinzi mu buryo bugezweho kuko rugira uruhare rw’ingenzi mu kugera ku kwihaza mu biribwa no kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda.”
Agaruka ku kamaro k’ubumenyi aba banyeshuri bavomye muri iki Kaminuza, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko abarangije muri RICA bahawe ubumenyi butuma batanga umusanzu ukomeye ku iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda no hanze yaho, abasaba gufasha abahinzi kubukora kinyamwuga no kwihangira imirimo.
Ati: “Ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rutazakemura gusa ikibazo cy’ubumenyi mu bahinzi ahubwo no kongera tekinike z’uburyo ubuhinzi bukorwamo mu kugera ku kwihaza mu biribwa. Ku mugabane ufite ibibazo by’abaturage benshi bakora ubuhinzi, RICA ni icyizere, ituma urubyiruko rugana mu mwuga w’ubuhinzi.”
Yakomeje agira ati: “Tuzi ko ibyo mwize bibaha ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora ibikenewe mu guteza imbere ubuhinzi bwacu. Mwize siyansi ziganisha ku buhinzi mwiga no kuzikoresha mu kazi zigenewe, ntabwo mwize siyansi gusa zo muri laboratwari ahubwo mwize kuzishyira mu bikorwa, icyo rero nicyo Guverinoma yacu yabifuzagaho kandi mwarabitweretse.”
Hanabayeho gushimira ubuyobozi bw’iyi Kaminuza itanga ubumenyi ku buhinzi n’ubworozi ko yigisha abanyeshuri bayigamo kugira ingangagaciro z’umuco nyarwanda.
Mu basoje muri iyi Kaminuza, hari abihuguye mu bworozi (Animal Production,) cyangwa ubuhinzi (Crop Production), kuhira no gukoresha imashini mu buhinzi (Irrigation and Mechanization) ndetse no gutunganya ibikomoka ku buhinzi (Food Processing).
Ni ku nshuro ya kabiri iyi kaminuza iherereye mu Karere ka Bugesera ishyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bayirangirijemo.








