MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Orora Wihaze yashimiwe uruhare rwayo mu mibereho myiza

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
29/08/2024

Umushinga USAID Orora Wihaze washimiwe uruhare rwawo mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu mu myaka itanu umaze, aho ufasha mu kuzamura imirire iboneye binyuze mu kunoza amasoko n’imirire y’ibikomoka ku matungo.

Ibi ni ibyatangajwe ku wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024, ubwo uyu mushinga uterwa inkunga n’umuryango nterankunga w’Abanyamerika-USAID wamurikaga ibikorwa bijyanye n’ubworozi no gukangurira abantu kurya ibikomoka ku matungo wateyemo inkunga mu gihe kingana cy’imyaka 5 umaze ukorera mu Karere ka Ngoma.

Mu byamuritswe bikorerwa muri Ngoma harimo ifu y’amagi y’igikoma ikorwa na Panovita, amaguriro y’amagi ya Abusol Ltd, ibagiro ry’inyama zujuje ubuziranenge, Zipline nk’ubwikorezi bwifashisha utudege tutagira abapilote tuzwi nka ‘drones’ mu kugeza amaraso, imiti n’intanga ku bazikeneye n’ibindi bigamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi inkoko, amafi, ihene n’intama.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko 90% by’abaturage b’Akarere ibikorwa byabo bishingiye ku buhinzi n’ubworozi ndetse ko nta nzuri bagira ahubwo bororera mu biraro.

Yakomeje agira ati: “Turashimira abafatanyabikorwa baduhurije aha ku bikorwa bitandukanye bikorerwa mu Karere kacu dushima cyane bigamije guteza imbere ubworozi no kwihaza mu biribwa.”

Umuyobozi w’umushinga USAID Orora Wihaze, Zigiriza Lucia, yagize ati: “Turi mu mwaka wa nyuma wa gatanu, tumaze igihe dukora ibikorwa bitandukanye bifite intego igendanye no gufasha ku buryo ibikomoka ku matungo byaboneka ariko bikanaribwa dufatanyije n’abikorera n’inzego zitandukanye.”

Akomeza agira ati: “Ku bigendanye n’ikibazo cy’amasoko wasangaga abarozi borora amagi akaboneka, amafi akaboneka n’ihene ariko ugasanga hari ikibazo cy’amasoko niho twakoranye n’abafatanyabikorwa kugira ngo niba umworozi yoroye izo nkoko amagi ye agera ku isoko gute? ariho habaye gukorana na Abusol kugira ngo hajyeho uburyo abonerwa aho agurishirizwa.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yagize ati: “Ndashimira ibyakozwe na Orora Wihaze ni byiza pe, ibisigaye ni uguherekeza tukagenda tunoza bikagenda neza, mu by’ukuri hari imishinga imwe iza wareba ibyo washoyemo n’ibyo ukuramo ugasanga ntibihura; ubona ko uyu wizwe neza ukazanamo abantu bose bakenewe.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, Dr Uwituze Solange, yagize ati: “Ahantu bagiye bakora hari hakenewe cyane mu bigendanye no kuvuga ngo ese ibyo kurya birahari, ese birahendutse, ese kuboneka mu buryo bwo kuvuga ngo birahari ntibyabuze ariko no kuvuga ngo biri hafi y’abakeneye kubikoresha kubifungura; aho ni ahantu hane Orora Wihaze mu by’ukuri ntacyo tuyiveba mu myaka itanu tugendanye uru rugendo mwarakoze.”

Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibyorohereza ishoramari n’amahirwe yaryo mashya ari mu Karere ka Nyagatare

Ibyorohereza ishoramari n'amahirwe yaryo mashya ari mu Karere ka Nyagatare

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU