MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kiziguro: Barahamagarira abashoramari kubyaza umusaruro ibitoki bihera ku bwinshi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
29/08/2024

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba tugira umusaruro uhagije w’igihingwa cy’urutoki, by’umwihariko mu Murenge wa Kiziguro wo muri aka Karere, ni umwe mu mirenge igira umusaruro uhagije.

Muri uyu Murenge wa Kiziguro ubuso buhinzweho urutoki bungana na hegitarKirehe. ukaba ari umurenge weramo ibitoki bihagije kuko babyitayeho cyane bakabirinda indwara ya Kirabiranya yibasiye insina nyinshi mu Rwanda.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kiziguro yagiranye ikiganiro na MUHAZI YACU, avuga ko iki gihingwa ari kimwe mu byitabwaho muri uyu murenge, ku buryo hari abaturage bahoze mu bukene bakabwigobotora babicyesha ibitoki.

Ntaganda Gaston, Umuyobozi w’umusigire mu Murenge wa Kiziguro, yagize ati: “Abaturage beza ibitoki byinshi, bimwe bakabirya ibindi bakabijyana mu isoko, bakabasha gukemura ibindi bibazo bafite mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Ntaganda agaragaza ko ibi byose bamaze kugeraho, bitapfuye kwizana gutyo gusa ahubwo ko babiharaniye kugira ngo babe bari mu ba mbere beza ibitoki.

Agira ati:  “Twatangiye dushishikariza abaturage guhinga imbuto igezweho y’urutoki, ubundi mbere bihingiraga imbuto yitwa indaya igakura yihuta ariko ntitange umusaruro, kandi igaca urundi rutoki rusanzwe rw’inyamunyu, nyuma baje kuyireka bahinga imbuto igezweho, ikindi ni uko twaciye indwara ya kirabiranya mu nsina zacu.”

Akomeza asaba abashoramari kuza kubyaza amahirwe uyu musaruro uboneka muri uyu murenge, bakawushoramo imari abaturage bakabona amafaranga kandi nabo bashoramari bakunguka.

Ati: “Mu by’ukuri abashoramari turabakangurira kuza kureba uburyo twita ku nsina zacu n’umusaruro uhagije tubona, twiteguye kubaha umusaruro wacu kuko turawufite uhagije, abafite amahoteri batugane twiteguye guhaza abakiriya babo nta kibazo.”

Kayogire ni umuhinzi w’urutoki wabigize umwuga, avuga ko guhinga urutoki ntacyo yabinganya kuko bimaze kumugeza kuri byinshi, avuga ko yatangiye kuruhinga mu mwaka wa 2004 kugeza ubu bimaze kumuteza imbere mu buryo bugaragara. Kuri ubu ahinga kuri hegitari eshanu.

Yagize ati: “Ubuhinzi bw’urutoki bumaze kungeza kuri byinshi, uko nagendaga mbona amafaranga avuye muri ubwo buhinzi naguraga ubutaka nkahita mbuteramo urutoki, kuri ubu maze kugera ku buso bunini bw’urutoki.”

Akomeza ashishikariza bagenzi be nabo guhinga urutoki mu buryo bugezweho kandi bwa kinyamwuga, kandi abacyenera ubufasha ahora yiteguye kubutanga.

Ati: “Urutoki iyo uruhinze neza ubasha kubona ibyo kurya, ukabona amafaranga kandi mu buryo buhoraho, abashaka rero bazatugane tubigishe uko bahinga urutoki.”

Urutoki ni kimwe mu bihingwa bihingwa ahantu hatandukanye kandi bitunze Abanyarwanda benshi. Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu dufite ubutaka bwiza bweramo iki gihingwa cy’urutoki ku bwinshi, dore ko kaza ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’igihigu, inyuma y’uturere twa Ngoma na Kirehe.

Ntaganda Gaston, Umuyobozi w’umusigire mu Murenge wa Kiziguro.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Orora Wihaze yashimiwe uruhare rwayo mu mibereho myiza

Ngoma: Orora Wihaze yashimiwe uruhare rwayo mu mibereho myiza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU