Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA bagiye gutunganya imihanda y’imigenderano ireshya n’ibilometero 18, mu rwego rwo gufasha abahinzi borozi bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Ibarura rusange rya Gatanu ryagaragaje ko mu gihugu ingo 2, 280, 854 bingana na 68,9% zikora ubuhinzi n’ubworozi. Mu Karere ka Nyagatare 66,3% bakora ubuhinzi n’ubworozi, muri bo 59,3% bakora ubuhinzi gusa, 39,2% bagakora ubworozi gusa, ni mu gihe mu Murenge wa Karangazi mu ngo 23 ,195 zihari, ingo 14, 977( 64,6%) bakora ubuhinzi n’ubworozi harimo 59% bahinga gusa na 34,7% borora gusa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yavuze ko hagiye kubakwa imihanda ireshya n’ibilometero 18 ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA.
Yagize ati” Twakoranye inama na RTDA bamaze kutwemerera bagiye kadufasha kubaka imihanda imwe n’imwe muri Karangazi y’ibilometero 18. Ni ikibazo cy’igihe gusa cyo kumenya ngo baratangira ryari ariko barahageze baranahasuye, turizera ko bizatugabanyiriza ibibazo byagaragaraga byo gutwara umusaruro cyane cyane kuhaca mu bihe by’imvura.”
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB Dr. Solange Uwituze yavuze ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo imihanda y’imigenderano ikomeze ikorwe kuko ingengo y’imari bari bafite yo kuyikora, bayibakuyeho muri 2018 bakayiha Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA.
Kugeza ubu muri RTDA hari ishami ryihariye ryitwa Uturere n’imihanda y’imigenderano( District and Feeder Roads Division)rikaba rikora inyingo iboneye y’iyo mihanda hagamijwe kuyubaka mu buryo burambye kugira ngo ifashe abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko biteza imbere ubukungu.
Umurenge wa Karangazi ni uwa mbere mu Karere ka Nyagatare mu bworozi aho ufite ihene 3 661 n’inka 3 249. Ni mu gihe mu Karere hari ihene 34 587 n’inka 21 529. Umurenge wa Karangazi ugizwe n’utugari 11 n’Imidugudu 53, ukaba utuwe n’abaturage 96 915 batuye ku buso bwa kilometero kare 550.3.






