MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Amatsiko yo gutora ni menshi ku rubyiruko ruzatora bwa mbere

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
11/07/2024

Bamwe mu rubyiruko bo mu Karere ka Kirehe bazatora ku nshuro ya mbere bagaragaza ko biteguye neza kuzitabira amatora nk’Abanyarwanda ndetse ko amatsiko ari menshi kuribo mu kugira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi.

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo amatora rusange ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024 abe, bamwe mu rubyiruko baganiriye na MUHAZIYACU by’umwihariko abazaba bagiye gutora bwa mbere, bavuga ko bafite amatsiko menshi.

Uru rubyiruko kandi rugaragaza ko rwiteguye kuzagira uruhare mu migendekere myiza ya matora ndetse ngo rwiteguye guhitamo neza abayobozi bazakomeza kwihutisha iterambere.

Musabyimana Fortunee ufite imyaka 20 wo mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina yagize ati: “Gutora bwa mbere utora umukuru w’Igihugu n’ibintu mba numva bidasanzwe, niyo mpamvu dufite matsiko, turiteguye kandi gutora neza nk’urubyiruko niyo ntego.”

Turikumwe Emmanuel w’imyaka 22 wo mu Mudugudu wa Kaduha, Akagari ka Nyabikokora, Umurenge wa Kirehe, yagize ati: “Namaze kwireba kuri lisiti y’itora, mfite amatsiko yo kureba uko bizaba bimeze ariko ikinteye amatsiko cyane ni ukumva ko nagize uruhare mu kwitorera abayobozi batubereye.”

Uwimana Ange w’imyaka 19 wo mu kagari ka Nyabitare, Umurenge wa Nyarubuye, yagize ati: “Mfite amatsiko menshi yo gutora kuko ibintu umuntu agiye gukora bwa mbere amatsiko aba ari yose, nditeguye ahubwo mbona iminsi itagenda, gutora noneho wagira Imana uwo watoye agatsinda ntako bisa, nanjye w’urubyiruko niteguye guhitamo neza ubuyobozi buzakomeza iterambere Igihugu gifite.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kirehe Uwimana Aurelie ashimangira ko urubyiruko rwo muri aka karere rwiteguye neza kandi ko rwitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku buryo bazahitamo neza.

Yagize ati: “Amatora nk’urubyiruko tuyiteguye neza, haba abasanzwe batora ndetse n’abazaba batoye bwa mbere, twarahuye mu matsinda atandukanye, amakoperative, abamotari, abanyonzi, ibyiciro byose byagezweho kandi twiyemeje gutora neza.”

Yongeye ati: “Urubyiruko rwarebye ko ruri kuri lisiti y’itora rumenya aho ruzatorera, rwitabiriye kwiyamamaza kw’abakandida rwumva ibyo bateganya kuzakora, bityo rero rwiteguye gutora neza nta mfabusa kandi tugatora abadufitiye akamaro.”

Umuyobozi wa komisiyo y’amatora mu Ntara y’Iburasirazuba Kayiranga Rwigamba Frank avuga ko urubyiruko rukwiye gutora rukurikije uko rwumvishe imigabo n’imigambi y’abakandida, akabamara impungenge ko nubwo bazaba ari ubwa mbere ibintu byose bizaba biteguye neza.

Yagize ati: “Urubyiruko turabasaba ko bazitabira ari benshi kandi bakazinduka mu gutora bagahitamo neza bashingiye ku migabo n’imigambi bagiye babagezaho. Nta mpungenge kuko hazaba hari abaseseri batanu buri umwe afite umumaro we wihariye, twarabatondetse ku buryo bakurikirana kandi bazabafasha, ikindi udusanduku tw’itora handitseho, ak’abadepite ndetse n’akazatorerwamo Perezida wa Repubulika.”

Imibare ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, igaragaza ko abantu bazatora ari 9.071.157 barimo ab’igitsina gabo barenga miliyoni 4, 2 mu gihe abagore barenga 53% by’abazatora bose; bivuze ko ari 4.845.417.

Iyi mibare ya NEC Kandi yerekana ko muri abo bantu bazatora harimo urubyiruko rungana na 3.767.187 rugize 42% by’abazitabira amatora.

Mu bazatora kandi harimo abarenga miliyoni 2 bazaba bagiye gutora bwa mbere. Ni ukuvuga ko mu matora aheruka kuba mu 2018, bari bafite imyaka 12 y’amavuko kuzamura.

Uwimana Ange w’imyaka 19
Turikumwe Emmanuel w’imyaka 22

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Nkuranga yasobanuye icyamuteye gukora umuyoboro w’amazi wa metero 400

Ngoma: Nkuranga yasobanuye icyamuteye gukora umuyoboro w'amazi wa metero 400

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU