Nsengimana Félicien ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi wo mu Kagari ka Nyarurema mu Murenge wa Gatunda ho mu Karere ka Nyagatare, ahamya ko imiyoborere myiza ya Paul Kagame yatumye yiga imyuga, imuhindurira ubuzima aba umumiliyoneri kandi mbere yaracaga inshuro.
Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Nyakanga 2024 kuri site ya Nsheke ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari mu gikorwa cyo kwamamaza Chairman wa FPR-Inkotanyi akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Nsengimana Félicien yagize ati: “Nyakubahwa Chairman ubwo mwahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, nari mfite imyaka 14, rari umwana wo mu muryango ukennye nongereho ngo ukennye, mu rugo ubuzima bwose twabagamo twabukeshaga kubanza guca inshuro ku buryo ku myaka yanjye 14, najyaga guca inshuro kugira ngo tubone ibijumba turarira.”
Yakomeje avuga ko ashimira FPR-Inkotanyi yatumye agarura ubuzima abikesha politiki nziza y’uburezi kuri bose, ikaba yaramufashije kwiga akaba umumiliyoneri.
Ati: “Ayo ni amateka ariko ubu mfite ubuzima, ubwo nari nsoje amashuri abanza muri ubwo bukene natsinze ikizamini cya Leta maze mbura ubushobozi sinabona uko njya ku ishuri. Imiyoborere yanyu myiza yashyizeho gahunda y’uburezi budaheza mfashwa n’ikigega cyafashaga abana batishoboye cyakoreraga muri MINALOC.”
Yongeyeho ko yize imyuga,j ngo icyo gihe abantu ntibayihaga agaciro bumvaga uwayize azakorera abandi ariko kubera gahunda yo gushyigikira urubyiruko ngo yaje gutoranywa mu rubyiruko muri gahunda ya Hanga umuriro, arahatana abona ibihumbi 800Frw by’igishoro.
Icyo gishoro ngo yatangijemo umushinga wo kurahurira umuriro muri bateri z’abaturage bajyaga kogosha mu masenteri yabo abandi bagacanira inzu zabo, ubu uwo mushinga warakuze yongeyemo ububaji buteye imbere no gusudira wose hamwe uhagaze miliyoni 25Frw.
Nsengimana kandi yemeza ko umushinga we w’ubucuruzi wahinduye ubuzima bw’abantu batandukanye.
Ati: “Mfite Ateriye ikoresha abakozi 18 iri guhemba miliyoni 2.4 Frw buri kwezi kandi iri gufasha abandi banyarwanda kuko maze kwigisha abantu bagera kuri 200 kubaza no gusudira, narenze ibyo, ubu ikoranabuhanga mwaduhaye naribyaje umusaruro ndiga none mfite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu micungire y’imishinga n’imiyoborere nakuye mu Bwongereza.”
Nsengimana yavuze ko kuri ubu azatorera muri Kenya kuko afiteyo amahugurwa y’inararibonye mu guhugura abandi bantu.






