MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

IFOTO Y’UMUNSI: Igishushanyo kigaragaza ibihe bidasanzwe bitegereje abanyeshuri

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
17/10/2020

Mu rwego rwo kugabanya ubucukike mu mashuri, Leta yashyizeho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya, mu kigo cy’amashuri abanza cya Gacaca, mu Murenge wa Murundi, mu Karere ka Kayonza, hubatswe ibyumba birindwi, ariko hiyongeraho n’igishushanyo cyerekana ko ari ibihe bidasanzwe.

Nyuma y’amezi arindwi amashuri amaze afunze, mu gihe afunguye, buri munyeshuri, umurezi, ndetse n’undi uwariwe wese agomba guhora yambaye agapfukamunwa, nk’uko bigaragazwa mu gishushanyo.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’iri shuri, Nsanzumuhire Emely Patrick, ibi byakozwe ku bushobozi bw’ikigo, hifashishijwe amafaranga bita “capitation grant.”

“Capitation grant” ni amafaranga atangwa na Minisiteri y’Uburezi yunganira amashuri mu kugaburira abanyeshuri no mu bindi bikorwa binyuranye.

Nsanzumuhire yabwiye MUHAZIYACU ati: “Ibyaribyobyose abana nibaba bari hanze bazasoma amabwiriza, nibagera mu ishuri natwe abarezi tuzakomeza kubashishikariza no kubibutsa. Kwigisha ni uguhozaho, tuzakora uko dushoboye, kandi tuzabigeraho turabyizeye.”

Mu Karere ka Kayonza harimo kubakwa ibyumba by’amashuri 840, kuri ubu ibimaze kuzura 143 byatashywe tariki ya 16 Ukwakira, ibindi nabyo byegereje icyiciro cyo gusakarwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Kayonza

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’
Amakuru

Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’

10/11/2026
U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ni iki cyitezwe ku byumba bishya by’amashuri 840 biri kubakwa muri Kayonza?

Ni iki cyitezwe ku byumba bishya by’amashuri 840 biri kubakwa muri Kayonza?

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU