Abaturage batuye mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Budahanda mu Murenge wa Musha hari abaturage bavuga ko bamaze imyaka irenga 60 nta shuri bagira, abana bajya ku ishuri riri hafi yabo bo muri aka gace bakora urugendo rw’ibirometero 16 kugenda no kugaruka, kuri ubu barashima ubuyobozi bw’igihugu bwabubakiye amashuri.
Muri ibi bihe mu mirenge yose yo mu Rwanda hari kubakwa ibyumba by’amashuri byunganira ibyari bisanzwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri, hari n’ibigo byahanzwe bushya hashingiwe ku korohereza abana urugendo rurerure bakoraga bagana ku ishuri.
Hari abaturage bo muri uyu mudugudu wa Karambo bavuga ko bamaze imyaka irenge 60 nta shuri bagira, Ntaganira Jean de Dieu ni umwe muri aba baturage ni kavukire muri Budahanda yavutse mu mwaka w’I 1957.
Yakomeje agira ati: “Mbere hari abigaga i Rwamagana bavuye inaha, ishuri rya mbere ryahoze i Rutoma niho twize n’abana banjye niho bize, yewe n’abuzukuru ubu niho biga ni icyo kigo cyonyine ubu twari dufite.”
Ubu hari ukugeza ku mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, aho i Rutoma ni mu Kagari ka Nyakaband; kuhagera uvuye aho Ntaganira aba ni ibirometero 8umunani. Ngo umwana uvuye hasi kuri Muhazi ashobora gukora ibirometero 10 gusa mu kugenda.

Aba baturage bahamya ko kuba barigaga kure bamwe muri bo byabagizeho ingaruka, Mukankusi Donata ni umubyeyi ufite imyaka 47 yemeza ko kutagira ishuri hafi yabo byatumaga abana babo batiga neza.
Yakomeje agira ati: “Hari ubwo abana banjye babaga bari bujye kwiga nkabona ari kure bagasiba kuberako ari kure bagerayo bakererewe abarimu bakabirukana ngo bagende bazane ababyeyi, nanjye sinjyeyo kuko hari kure.”
Hari uwari umunyeshuri waretse ishuri kuko yananiwe kwihanganira uru rugendo rurerure bakoraga, avuga ko ibi bitamubayeho wenyine.
Mukanyangezi Marceline yakomeje agira ati: “Nigaga i Rutoma, nagarukiye mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, nakererwaga buri munsi kubera urugendo nakoraga, rimwe na rimwe nkasiba nakererewe, iyo nabaga ndibwige ikigoroba nkajya kuvoma mu gitondo iyo saa yine zangereragaho ubwo narakerererwaga.”
Kuri ubu hari ikigo cy’amashuri gishya kiri kubakwa na leta ngo kije ari igisubizo ku baturage nkuko byemezwa na Ndayambaje Jean Nepo, yemeza ko bagiye kujya bakurikirana imyigire y’abana ku ishuri kuko ishuri ribegereye, bashima ubuyobozi bw’igihugu bwabatekerejeho bukabaha ishuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha ni Muhoza Theogene avuga ko umurenge wabo ari wo ufite ibyumba by’amashuri byinshi mu karere kuko bo bafite 100.
Yagize ati: “Aya mashuri aje ari igisubizo ku baturage bacu, mu Kagari ka Nyabisindu hari abana bakoraga ibirometero umunani no kujya hejuru bajya ku ishuri, mu Kagari ka Budahanda naho ni uko bagendaga ibirometero umunani kugera ku 10 bajya ku ishuri.”
Yongeye ati: “Ibi byatumaga abana birirwa kuri Muhazi batiga bakirirwa birobera kuko batinya urugendo, n’umwana watangiraga ishuri aha yagombaga kuba akuze nyamara yagombye gutangira ishuri ari muto.”
Gitifu Muhoza akomeza avuga ko mu Murenge wa Musha bari bafite ikibazo cy’ubucucike mu mashuri dore ko hari ikigo kimwe cy’amashuri abanza cya Duha cyari gifite abana barenga 4,000.
Mu Karere ka Rwamagana uyu mwaka w’amashuri uzatangirana n’ibyumba by’amashuri bishya 911, muri ibi byumba harimo ibigo bishya by’amashuri byahanzwe 22.







