MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abagore bakora ubukorikori bwabafashije kwiyubaka

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
17/06/2024

Bamwe mu bagore bakora ubukorikori bibumbiye mu matsinda atandukanye mu karere ka Kirehe bavuga ko ubukungu bwabo bwazamutse biturutse ku kuba barishyize hamwe bagakora amatsinda akora ibikoresho bitandukanye bikagurishwa bakabona amafaranga abafasha kwiyubaka no gukemura ibibazo bitandukanye.

Abo MUHAZIYACU yaganiriye nabo babukorera mu makoperative n’amatsinda bitandukanye hirya no mu Mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe.

Mugabekazi Renatha wo muri Koperative Abavandimwe ikorera mu Murenge wa Kirehe, yagize ati: “Tuboha ibikoresho bitandukanye, kandi biradufasha kuko twiteje imbere ndetse twanaguze intebe dukodesha bakaduha amafaranga.”

Kagore Ruth ukorera mu tsinda Ihumure, rikorera mu mudugudu wa Ryogire, mu Murenge wa Nasho, yagize ati: “Twishize hamwe dukora ibikoresho bitandukanye byiganjemo ibibohwa mu budodo, za esharupe, umupira tuwugurisha 7000 Frw ku muntu mukuru umwana bikaba ibihumbi 4000 urumva ko rero ayo mafaranga adufasha kwiteza imbere mu bukungu.”

Nubwo aba bagore bibumbiye mu matsinda atandukanye akora ubukorikori butandukanye bagaragaza ko biteje imbere, ngo hari zimwe mu mbogamizi zikoma mu nkokora intego zabo bifuza ko ubuyobozi bwabafasha kuzikemura ziganjemo kuba batabona isoko uko bikwiye.

Mugabekazi wo muri koperative Abavandimwe, yagize ati: “Nubwo dukomeje kwizigama no kwiteza imbere, turacyahura n’inzitizi zirimo kutabona isoko rigari kubikoresho dukora kuko isoko ni rito, mbere isoko ryarabonekaga ariko nyuma ya Covid isoko ryaragabanyutse, twifuza ko ubuyobozi bwadufasha kongera kubona isoko ikindi twifuza n’amahugurwa ndetse n’inama.”

Mukandayisenga Janviere, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko hakiri gushakwa abafatanyabikorwa babafasha ari nako babaha amahugurwa kugira ngo ibyo bakora bibe bifite ireme bityo byorohe kubona isoko.

Yagize ati: “Turashimira abagore bishyize hamwe bakabasha gukora ibibafasha kwiteza imbere, ni byiza kandi turabashigikiye nk’ubuyobozi bakomerezaho, bakora ibikorwa bibafasha kuzamura ubushobozi bwabo mu bukungu ndetse n’imibereho yabo.”

Akomeje agira ati: “Turabakangurira gukomeza gukora ibintu binoze, ibintu byiza, turacyari kubashakira abafatanyabikorwa ntabwo twakwemera ko abagore bakora ubukorikori ngo bagwe mu bihombo babure isoko; turakomeza kubafasha gushakisha abaguzi ariko tunabaha amahugurwa ahagije kugira ngo ibyo bakora bibe bifite ireme.”

Bimwe mu byo aba bagore bakora byiganjemo kuboha uduseke, ubudozi bw’imipira, imitako itandukanye, udukapu, ndetse n’ibindi by’umurimbo.

Kagore Ruth wo mu tsinda Ihumure
Mugabekazi Renatha wo muri koperative Abavandimwe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Imbamutima z’umwe mu barokotse Jenoside worojwe inka bwa mbere

Bugesera: Imbamutima z’umwe mu barokotse Jenoside worojwe inka bwa mbere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU