Abakora mu nzego z’ubuyobozi mu Karere ka Ngoma bibukijwe ko nta we ukwiye gukoresha ububasha afite mu rwego n’inshingano arimo ngo abangamire uburenganzira bw’umuturage.
Biri mu byagarutsweho mu bukangurambaga ku mategeko akoreshwa cyane cyane mu nzego z’ubuyobozi zegerejwe abaturage, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ukwakira 2020, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid19.
Yitabiriwe n’abakora mu nzego z’ubuyobozi, mu tugari n’imirenge, abakora mu nzego z’umutekano kugeza ku rwego rw’abahagarariye abakora irondo ry’umwuga,
Basobanuriwe n’abakora mu rwego rw’ubutabera barimo abo mu nzu itanga ubufasha mu by’amategeko, ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha, iby’amategeko ateganya, ububasha bafite n’ibyo batemererwa gukora bigomba gukorwa n’inzego bireba zirimo iz’umutekano n’ubutabera.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye MUHAZIYUCU impamvu y’ubu bukangurambaga.
Ati: “Hari igihe abantu bagwa mu makosa yo kudasobanukirwa amategeko…ubu rero ni ukugira ngo dukumire imyitwarire ishobora kuba itari myiza ku bayobozi mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, ese umuturage utubahirije amabwiriza afatwa ate, niba hari icyo agiye kubazwa umutwara ute?… niba hari uko byakugoye aho kugira ngo ukomeze ushyiremo imbaraga ugwe mu makosa ahubwo wiyambaze izindi nzego nka Polisi na RIB.”
Mapambano avuga ko nk’akarere biteze ko nta muturage uzongera kumvikana yahohotewe cyangwa ngo afatwe mu buryo butemewe n’amategeko, icyakora ngo n’abaturage barasabwa kwirinda ibyaha, ahubwo bagakora ibyo ubuyobozi bubagiramo inama.
Hari abayobozi banenzwe guhohotera abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise wari mu bitabiriye ubu bukangurambaga, yavuze ko hari bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bagiye bagaragara mu makosa arimo no gufunga abaturage mu buryo butemewe.
Ati: “Hari nka gitifu w’akagari wafungiranye abantu mu kagari abarazamo ngo ntibakoze umuganda,.. hari n’abandi.”
Nambaje yagaragaje ko ubu bukangurambaga ari ingenzi cyane kuko bwibukije abari mu nzego zitandukanye ko bagomba kumenya gutandukanya umwanya barimo n’inshingano zabo n’ibyo amategeko ateganya.
Hari n’abari mu nzego bagaragaje ko bahutazwa n’abaturage
Umwe mu bakuriye abakora irondo ry’umwuga mu Kagari ka Rubago, mu Murenge wa Rukumberi yagize ati: “ Hari n’aho dufite abaturage b’ibisare, udatinya kumena ku muyobozi inzoga,.. ku buryo bishobotse hajyaho itegeko rihana abantu b’abanyarugomo, batuka abayobozi, cyangwa abadutuka nkatwe abanyerondo.”

Naho Dukuzumuremyi Jean Marie Vianney Uyobora irondo ry’umwuga mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo yasobanuye uburyo mu byumweru bibiri bishize hari umugabo basanze ari kunywa inzoga mu kabari mu buryo butemewe muri ibi bihe bya Covid19, yasinze agashaka kubarwanya kandi ngo yari afite umuhoro.
Yagize ati: “Mu bantu bari bari kunywa inzoga hari harimo n’umwe wasinze ufite n’umuhoro, ku buryo abandi bahagurutse bariruka, ariko we arahagarara yiyemeza kurwana n’irondo… narahagaze ndamubwira nti niba ushaka no kuntema, ntema ariko umwe mu banyerondo twari kumwe yamuturutse inyuma, hanyuma amwaka wa muhoro,… twafashe wa muhoro tuwujyana kuri RIB ariko uwo mugabo yaraye kuri RIB mugitondo aragaruka.”
Gahamanyi Emmanuel Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma yasobanuye ko mu birego bakira harimo ibya bamwe mu bayobozi bakubita abaturage bitwaje ububasha n’inshingano bafite; gusa avuga ko bitemewe.
Ati: “Inshingano tugomba kuzibamo neza, tukubahiriza amabwiriza neza.”
Yakomeje agira ati: “Nta na hamwe itegeko nshinga ryemerera umuntu guhohotera undi… Mwe muri mu buyobozi mu nzego nyubahirizategeko, nta tegeko riha Gitifu ububasha bwo gukubita abaturage, gufunga binyuranyije n’amategeko ni icyaha, kuvogera urugo rw’undi (mu gusaka) na byo ni icyaha. Ubundi nta muntu wemerewe kwinjira mu rugo rw’undi mbere ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo cyangwa nyuma ya saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, hari n’abo amategeko aha ububashaka kandi nabwo bikorwa hari urwandiko rwatanzwe.”
Gahamanyi yibukije ko umuntu wakoze icyaha urukiko ari rwo rukimuhamya hanyuma agahanwa nk’umunyacyaha, kandi ko umunyacyaha afatwa nk’umwere kugeza igihe urubanza rubereye, urukiko rukemeza koko ko ukekwaho icyaha kimuhama cyangwa ari umwere.
Yibukije kandi ko ingingo ya 15 y’itegeko nshinga ari na ryo andi mategeko y’u Rwanda yubakiyeho, ivuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko kandi itegeko ribarengera ku buryo bumwe.







