Abahinzi bakorera mu gishanga cya Rwabagenzi kiri mu mirenge ya Kiziguro na Kiramuruzi biyemeje kuzamura umusaruro w’ibyo bahinga bashingiye ku mahirwe ari mu buhinzi, ubuyobozi burasaba abahinzi gufatirana ibihe bimeze neza bagahinga ahakwiye guhingwa hose.
Abayobozi ba koperative ikorera mu gishanga cya Rwabagenzi n’abahinzi bakorana bavuga bafashe icyemezo cyo kuzamura umusaruro waho bakorera kugirango barusheho kwiteza imbere, bongera umusaruro waho bakorera, aho bakuraga umusaruro wa toni enye kuri hegitari bazagere kuri toni esheshatu.
Nyirandikubwimana Mediatrice ni umwe mu bahinzi ba koperative Amizero Akabuga (Kiramuruzi) ifite abanyamuryango 25. Yagize ati: “Igituma tutagira umusaruro mwinshi ni uko nta mazi dukunda kubona n’ibyo kuhiza, ariko ubu turimo kugomorera imiferege kugirango tubone amazi ahagije, ubu dufite imashini imwe twuhiza mu gihe cy’impeshyi.”

Hari bamwe mu baturage bagaragaza ko bakibona umusaruro muke ku butaka bahinga, umwe muri bo ni Bagwaneza Claudine, yagize ati: “Ahantu nagakuye nk’ibiro 200 mpakura nk’ibiro 100 urumva ko ari ibintu bitaguha umusaruro ushimishije, usanga nuhiza amabase ubu turifuza ko twabona nk’izo mashini zikadufasha kuhira imyaka yacu.”
Koperative Amizero Akabuga yo mu murenge wa Kiramuruzi yafashe icyemezo cyo kwishakamo ibisubizo, ndetse biyemeje kongera umusaruro bakoresha neza amahirwe bafite nkuko bivugwa na Bavugiki Hassan umuyobozi w’iyi koperative.
Bavugiki yagize ati: “Iyo izuba ryabaye ryinshi umusaruro uba mucye, badukanguriye kwishinganisha mu gihembwe cy’ihinga gishize aho twarumbije baratwishyuye.”
Bavugiki akomeza avuga ko bafite imashini imwe yo kuhira imyaka, barateganya kuzagura izindi vuba kuko babanje gutunganya imirima yabo naho bazajya bakura amazi, baniyubakira aho bazajya bahunika imyaka bejeje, avuga ko bazifashisha gahunda ya Nkunganire nk’imwe mu mahirwe ari mu buhinzi yashyizweho na leta, kugirango uyu mwuga wunganirwe kandi urusheho gutanga umusaruro.
Abahinzi bashimirwa n’abayobozi batandukanye uruhare bagize rwo gukora cyane, ibi byagaragaye muri ibi bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Covid-19, aho ubuhinzi n’ubworozi byagize uruhare runini mu buzima bw’abanyarwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo, Nyirahabimana Solina, ubwo yatagizaga igihembwe cy’ihinga cya 2021A mu gishanga cya Rwabagenzi yagize ati: “Ubu ni ukujya inama tukumvikana, mu midugudu mu masibo tukamenya y’uko nta hantu na hamwe hashobora guhingwa hadahinze.”
Iki gishanga cya Rwabagenzi gihuriweho n’imirenge ya Kiziguro na Kiramuruzi hakaba hakorerwamo koperative Amizero Akabuga (Kiramuruzi) ifite abanyamuryango 25 n’itsinda ry’ Abatazarira ku murimo (Kiziguro) ifite abanyamuryango 75.
Igishanga cya Rwabagenzi gifite hegitari 17 hakaba hatewe imbuto y’ibigori RHM 1407 n’ifumbire y’imborera n’imfaruganda kuri hegitari 3.






