Komisiyo y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu bagize inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare yagaragarije ubuyobozi bw’aka Karere ingamba zafashwe zo kongera umubare w’ibiraro harimo gukoresha ibiti bisize vidanje no kongera ingengo y’imari yo kubyubaka buri mwaka.
Ibi iyi Komisiyo yabigaragaje ku Cyumweru tariki 28 Mata 2024 mu nama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare.
Umujyanama muri iyi Komisiyo Amos Shyaka Kazora yavuze ko bafashe izi ngamba mu rwego rwo kongera umubare w’ibiraro mu Karere no kwirinda ko ibyubatswe byangirika bigahagarika ubuhahirane ku baturage.
Shyaka yakomeje avuga ko impamvu y’izi ngamba ari uko bagenzuye bagasanga hari ubwo bubakaga ibiraro by’ibiti bidakomeye ntibirambe.
Ati”Icya mbere ni uko mu kubaka ibiraro by’ibiti hagomba kuba hakoreshejwe ibiti bikomeye kandi byasizwe vidanje, icya kabiri twifuza ko hakongerwa ingengo y’imari yo kubaka ibiraro binini bikomeye kuko usanga buri mwaka tubyuka ariko kubera biba ari iby’ibiti nabyo bidakomeye bigahita byangirika kandi ubwo umwaka ukurikiyeho tukongera tukabishyira mu igenamigambi.”
Yakomeje agira ati” Turifuza ko twahindura umuvuno tukajya twubaka ibiraro binini bikomeye ariko nanone birababaje ukuntu buri mwaka dutegura amafaranga yo kugura ibiti byo gusana ibiraro kandi dufite imihanda n’inkengero zayo dushobora guteraho ibiti.”
Shyaka avuga ko mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari yo kugura ibiti bisana ibiraro ngo bagiye gushyiraho ba rwiyemezamiriro bazajya babisana ariko badasaba amafaranga menshi ngo bazifashisha urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abantu bashaka kwikura mu bukene.
Ikindi ni uko basaba imirenge, utugari ndetse n’imidugudu kongera umuhigo wo gufata neza ibiraro mu mihigo yabo basanzwe bafite kandi ntibigarukire aho ahubwo bigakorerwa ubugenzuzi buhoraho.
Akarere ka Nyagatare ni Akarere ka Kabiri mu bunini mu gihugu bivuze ko gakeneye ibiraro byinshi bifasha abaturage mu mihahirane. Aka Karere kandi gafite Imirenge ifite imisozi miremire nka Kiyombe, Mukama na Karama bisaba uruhare rw’abaturage mu gusana ibiraro byakwangizwa n’imvura.








