Kunoza serivisi no kurushaho gukunda akazi ni zimwe mu ngamba zafatiwe mu mwiherero umaze iminsi ibiri wahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza guhera ku kagari kugeza ku rwego rw’akarere, hakiyongeraho izindi nzego zikorana n’akarere.
Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa 25 Mata usozwa kuri uyu wa 26 Mata wari witabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, abayobozi b’amashami mu karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abo mu tugari bahagarariye abandi ndetse n’zindi nzego, uyu mwiherero waberaga mu murenge wa Rwinkwavu aho wari ugamije, kwisuzuma, gufata ingamba no kongera ubumenyi mu miyoborere n’imikorere n’imikoranire byateza imbere akarere ka Kayonza n’abagatuye.
Muri uyu mwiherero waranzwe no gusasa inzobe ku bitagenda ndetse no kugaragaza ahakwiye kongerwa imbaraga, nkuko byemezwa na bamwe mu bawitabiriye nyuma yo kwisuzuma hanzuwe ko bimwe mu bikwiye gushyirwamo imbaraga harimo kunoza imitangire ya serivisi nziza, ibi byagarutsweho nyuma yo kubona ko hari ubwo hari abaturage batiyumvamo zimwe mu nzego nyamara bitewe n’umuntu umwe gusa wabahaye serivisi mbi.
Umwe muri aba bari bitabiriye uyu mwiherero yagize ati: “Hari ibibazo twagaragaje ku ruhande rwacu birimo ko hari ahakigaragara ibikoresho bidahagije, abakozi bakiri bacye ariko twanigaye kuko ibi si igisobanuro cyo guha umuturage serivisi mbi, iki ni kimwe mubyo tugiye gukosora.”
Abitabiriye uyu mwiherero hari ibintu bitatu bigishijwe n’abayobozi bakwiye bakwiye kwitaho byiswe 3P (Person, People and Purpose) igisobanuro cyabyo kikaba ari uko umuyobozi mwiza afatanya n’abandi kugira ku ntego biyemeje, ibi bisobanuye ko kuba umuyobozi ubibereyeho abantu kandi nabo bakwitezeho impinduka bityo bikagusaba guhora uzirikana izo nshingano wahawe n’abaturage ntibibe impamvu yo kubasuzugura no kubakandamiza.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco agaruka ku cyo abaturage bakwiye kwitega ku bayobozi babo bavuye mu mwiherero, yagize ati: “Abaturage bitege ibyo baba bagomba kubona ku bayobozi babo, icya mbere ni serivisi nziza aho biba bitanoze tugakomeza gushyiramo ingufu kugira ngo binoge.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence ubwo yafunguraga uyu mwiherero yongeye kugaruka ku nshingano z’umuyobozi wese aho ari hose yakomeje agira ati: “Mukwiye kureba impamvu ituma abaturage batakariza icyizere ubuyobozi, ni ibintu twese dukwiye kwitaho ntabwo umuturage ashinzwe gitifu w’umurenge cyangwa se uw’akagari ahubwo twese biratureba, dukwiye kubaka icyizere cy’abaturage tutabasiragije batavunitse kugira ngo barusheho kwiyumvamo ubuyobozi bwabo.”
Uyu mwiherero wahuje abayobozi uzakurikirwa n’undi nawo uzamara iminsi ibiri ariko wo ukazaba ari umwihariko kuko uzahurirwamo n’abatekinisiye bashinzwe gushyira mu bikorwa ibyo ubuyobozi bwemeje, biteganyijwe ko uwo mwiherero wundi uzaba kuya 2 na 3 Gicurasi.







