Abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ipfunwe baterwa no kuba bagenzi babo barishoye muri Jenoside yakorewe abatutsi, ubuyobozi bwongera kubasaba gukorera hamwe birinda amacakubiri.
Ibi byagaragajwe ku wa 19 Mata 2024 mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abikorera ndetse n’abakiriya babo bo mu Ntara y’Iburasirazuba bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yabanje kwibutsa abikorera uruhare bagenzi babo bagize muri Jenoside.
Ati” Nagira ngo ngaruke ku ruhare rwagiye rugaragara cyane ku bikoreraga icyo gihe, imihoro yishe Abatutsi yaguzwe n’abikoreraga, ku masantere atandukanye y’ubucuruzi interahamwe zakoze Jenoside zafatanyaga n’abikorera bagatanga imodoka zitwara Abatutsi bajya kubica. Iyo batugezaho ubuhamya ntabwo ari uguhora twumva ibintu bimwe ahubwo buriya tuba dutanga ubutumwa ariko tunigisha abakiri bato batabibayemo bari no muri mwe abikorera.”
Yakomeje ashimira abikorera baremeye inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ikimenyetso cy’uko bamaze kumva icyerekezo cya Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.
Ku ruhande rw’abikorera bavuga ko batewe ipfunwe na bagenzi babo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko ubu bashyize hamwe ibyo bitakongera kubaho.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba Nkurunziza Jean de Dieu ati” Mu by’ukuri twe nk’abikorera dufite ipfunwe ryo kumva ko hari abacuruzi bagenzi bacu batumvaga ko umukirikiya ari umwami bagahitamo kumwica. Ariko ubu twebwe iyo twatanze inka 100 ku barokotse Jenoside tuba twubatse ubushobozi bw’abakiriya bacu 100 kandi inka ni ikimenyetso cy’ubumwe n’urukundo mu muco nyarwanda.”
Kampire Florence ukorera mu Karere ka Bugesera we avuga ko yakuyemo isomo ry’uko akwiye gufatanya n’abandi kubaka igihugu bakumira Jenoside kuko hari bagenzi babo bayikoze bakoresheje imitungo yabo ariko ngo bo muri iki gihe ni ugukorera hamwe ,bakumira amacakubiri, bakiyubakira u Rwanda bifuza.
Urugaga rw’Abikorera rurateganya ko mu mwaka utaha wa 2025 ruzakusanya amazina y’abari abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakajya babibuka.








