Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu Nyiramajyambere Bellancile ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu yagaragaje ko kwica abagore n’abana ari ukurimbura umuryango.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu buri tariki ya 20 Mata hibukirwa abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
I Rwamagana, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu kuri ubu rushyinguyemo imibiri 688 y'Abatutsi bishwe, buri tariki ya 20 Mata hibukirwa abana n'abagore bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994; uyu munsi kandi harashyingurwa mu cyubahiro indi mibiri 10 yabonetse. #kwibuka30 pic.twitter.com/AMS0Wman4l
— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) April 20, 2024
Mu bikorwa byo kwibuka aba bana n’abagore biciwe hamwe, hagarukwa ku bugome ndengakamere Interahamwe n’abambari bazo bicanye abo bana n’abagore dore ko babanje kubuka imyotsi y’urusenda mbere y’uko babica, bakajya bagenda bakurikirana buri wese witsamuye cyangwa se wakoroye.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu Nyiramajyambere Bellancile wifatanyije n’abarokotse Jenoside b’i Sovu ndetse n’inshuti zabo, yagize ati: “Kwica umugore n’umwana, ni ikimenyetso ndakuka kigaragaza umugambi wo kuzimya umuryango ukanawubuza kuzongera gushibuka. Ni ukuzimya igihugu kuko umuryango ni wo shingiryo ry’imbaga y’Abanyarwanda”.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994 i Sovu, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 10 yabonetse, hagarukwa ku mwihariko wo kwica abagore n’abana nk’uko byagarutsweho na Seminega Jean de Dieu wavuze mu izina ry’abafite ababo bagiye gushyingurwa mu cyubahiro.
Seminega yagarutse kuri imwe mu miryango yazimye burundu ahanini bikaba byaratewe no kumara kwica abagabo bakajya gushaka abagore babo n’abana babo nabo bakabica babaziza ko ari abatutsi muri ya ntero yagiraga iti “Dushaka ko cyera umuntu azajya abaririza uko umututsi yasaga”.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Sovu rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi 688, muriyo imibiri irenga 500 ni iy’abagore n’abana biciwe ku ishuri rya Sovu no ku rusengero ruhari.


















